00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Serpha yahakanye iby’umusore wamushinje kumucucura yitwaje urukundo

Yanditswe na
Kuya 22 September 2024 saa 07:36
Yasuwe :

Umuhanzi Cyusa Alpha Serge uzwi nka Serpha uheruka gushinjwa na mugenzi we Shyaka Blaise uzwi nka Blaise Niels kumubeshya urukundo no kumucucura amafaranga; yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ari inkuru z’ibihuha.

Yabigarutseho mu butumwa yashyize hanze, aho uyu musore atangira avuga ko yatunguwe n’ibyavuzwe na Blaise.

Yavuze ko asanzwe aziranye na Blaise koko kuko bahuriye mu birori muri Kigali ahantu hamwe yirinze kuvuga. Yakomeje avuga ko bahuye uyu musore uba muri Canada ari mu biruhuko mu Rwanda.

Ati “Icyakurikiyeho, twaribwiranye ndetse arambwira ati ‘ndi umufana wawe, nkunda indirimbo zawe, ni byiza cyane guhura nawe’. Nanjye narishimye ndamubwira nti: buri gihe nshimishwa no guhura n’umufana.”

Serpha yakomeje avuga ko icyo gihe Blaise yamusabye ko bajya basangira mu gihe yari asigaje muri Kigali ndetse akamwereka ahantu heza umuntu yasohokera.

Icyo gihe ngo Serpha yarabyemeye ariko kuko mugenzi we nta Mobile Money yari afite bumvikana ko Blaise yajya yohereza amafaranga kuri telefone ya Serpha , kugira ngo biborohere kwishyura serivisi bafashe.

Aya mafaranga Serpha asobanura yohererejwe, Blaise we avuga ko ari yo yamusabaga umunsi ku wundi.

Serpha kandi yavuze ko yatunguwe no kubona hanze amashusho y’ubwambure bwe Blaise yagiye afata rwihishwa.

Serpha ati “Umuntu nitaga inshuti nungutse ikeneye kumenya Kigali, ntabwo nari nzi ko ariyo yatangira gufata amafoto n’amashusho byanjye ndi koga. Niba mwararebye neza byose yabifataga ntabizi, kurya, mu tubari… ndavuga ahantu hose twajyaga. Natunguwe no kubona ibyo byose hanze.”

Yakomeje agira ati “Umunsi umwe nafashe telefone ye, mbona amashusho yamfashe ahita anyaka telefone ako kanya. Aho niho ibintu byazambiye, ndetse anambwira ko agiye kwangiza ubuzima bwanjye mu gihe twaba tudakundanye.”

Serpha yakomeje avuga ko ibyo Blaise yari yavuze ko bakundanye ndetse bakanaryamana ari ibinyoma.

Ati “Ntabwo nari nzi ko umusore yanyifuje bigeze aho. Yari inshuti yanjye mu minsi yose twabashije kuba turi kumwe.”

Yanavuze ko hari amakuru yaje kumenya ko Blaise ubuzima bwe bwo mu mutwe butifashe neza, kugeza n’aho inshuti ze ngo zimugiriye inama yo kumugendera kure.

Kwanga ko bakundana, Serpha nibyo agaragaza nk’intandaro yo kurakara kwa Blaise kugeza aho amushinje ubwambuzi.

Uyu muhanzi yavuze ko yangirijwe izina bikomeye, bityo akeneye ubutabera kubwo guharabikwa.

Ati “Ndasaba ubutabera kuri ibi byose byambayeho. Uyu muntu yaravuze ngo agiye kwangiza ubuzima bwanjye, urugendo rwanjye rwa muzika, umuryango wanjye na buri kimwe. Icyanteye ubwoba ni abantu babiri yambwiye ko yafungishije.”

Serpha avuga ko kuva mu 2019, Blaise yagiye yangiza ubuzima bw’abantu binyuze mu kubasenya mu buryo nk’ubu yabikomuzeho, bityo akaba agiye kugerageza kwitabaza inzego zirimo Interpol ndetse n’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka.

Inkuru bijyanye: Umuhanzi Serpha arashinjwa ubushukanyi n’umusore baryamanaga

Serpha (iburyo) yamaganye ibyo aherutse gushinjwa na Blaise (ibumoso) byo kumucucura no kuryamana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .