Rotimi usanzwe aba muri Amerika ari naho akorera ibikorwa bye byinshi bijyanye na muziki n’ibindi byerekeye imyidagaduro. Agezweho mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘In my bed’ yakoranye na Wale ndetse n’iyo yifashishije umukunzi we mu mashusho yitwa ‘Love somebody’.
Yaba we cyangwa umukunzi we bagaragaje amarangamutima bifashishije imbuga nkoranyambaga. Rotimi yanditse ati “Yavuze Yego! Uri buri kimwe kuri njye. Uri malayika wanjye. Mu 2015, nasenze mvuga ko ugiye kuba umugore wanjye uwo ariwe wese, aho ari hose muri icyo gihe, yishimye, ari kugira umunsi mwiza kandi ari kwakira imigisha y’Imana.”
Yakomeje agira ati “Watumye mba umugabo mwiza byisumbuye uko nari meze. Ndimo umwenda Imana kubera wowe. Nzawishyura ngukunda, nguha buri kimwe ukwiriye. Ndagukunda.”
Vanessa Mdee nawe yanditse kuri Instagram amagambo agaragaza ko yamaze kuvuga ‘yego’.
Yagize ati “Umwaka n’igice ushize isi yaransetse ubwo navugaga ko nari nziko uri umugabo wanjye, nyuma y’iminsi mike twari tumenyanye. Ntabwo nabagaye.”
Akomeza avuga ko gusa ari ibintu byikora iyo umuntu ahuye n’uwo Imana yamugeneye. Anahishura ko yahuye na Rotimi nta gahunda yo kurushinga afite.
Vanessa w’imyaka 30 avuga ko uyu mukunzi we w’imyaka 32, ari umugisha Imana yamwihereye.
Rotimi na Vanessa batangiye kugaragaza ko bakundana umwaka ushize. Byari nyuma y’aho Vanessa atandukanye na Juma Jux bakundanaga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!