Mu gitaramo cya Chorale de Kigali, Prof. Jean Claude Byiringiro wari uyoboye ibirori akomoza kuri iyi ndirimbo yahishuye ko nyuma y’ubusabe bwa nyakwigendera, umuryango we wabasabye kubahiriza icyifuzo cyo gusubiramo indirimbo ye ‘Gusaakaara’ nabo bacyakirana yombi.
Prof. Byiringiro yashimye ubuhanga Yvan Buravan yari afite mu muziki, cyane ubwo kuririmba mu buryo abakuru n’abato biyumva mu gihangano cye.
Ati “Ni indirimbo irimo ubuhanga budasanzwe, yabaye ikiraro mu buryo bwinshi. Yabaye ikiraro cyatumye ‘Chorale de Kigali’ yambuka iririmba umuziki utari uwo abantu bamenyereye mu kiliziya ahubwo turirimba n’umuziki usanzwe.”
Ikindi kintu uyu mugabo yakomojeho ni uko muri iyi ndirimbo, Yvan Buravan yabaye ikiraro cyo guhuza umuziki wo hambere unyura abakuze n’unyura abakiri bato.
Ati “Ikiraro cyabanje ni uko ari indirimbo ihuza umuziki wa cyera n’umuziki w’uyu munsi, agahuza mu buryo bwa gihanga ururimi abakuru bumva ndetse ntiyibagirwe n’ibyo abato bumva.”
Prof. Byiringiro yahise atanga rugari kuri ‘Chorale de Kigali’ baranzika. Ni indirimbo yakiranywe yombi, ndetse yongera kuriza abatari bake bagiye batanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bakozwe ku mutima n’ibyo iyo korali yakoze.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!