Umuhanzi Noopja ari mu gahinda ko gupfusha nyirakuru wamureze kuva ari igitambambuga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Nduwimana Jean Paul wamenyekanye mu muziki nka Noopja, ari nawe waririmbye indirimbo “Murabeho ndagiye”, ari mu gahinda ko gupfusha nyirakuru wamureze kuva imyaka itatu.

Uyu mubyeyi yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2020, ahita anashyingurwa mu irimbi rya Nyamirambo. Nyuma y’iminsi yari amaze arwariye mu bitaro bya CHUK, uyu mubyeyi yaguye mu rugo aho yari asigaye atuye mu Nyakabanda.

Mu magambo yuzuyemo agahinda, Noopja yagize ati ”Nabuze umubyeyi, yandeze mfite imyaka itatu. Ndumva Isi imbihanye, ni urugingo ntakaje kuko niwe twabanye mu buzima bwanjye. Niwe wantoje imico myiza; ubumuntu, kubana, urukundo no kugira neza.”

Noopja yakomeje agira ati “ Yabwiye iwabo ko akeneye kugira umwana babana, mfite imyaka itatu rero nibwo twatangiye kubana, arandera arankuza.”

Uyu muhanzi yavuze ko abuze umuntu wahaga umugisha ibikorwa bye cyane ko kenshi ntacyo yajyaga gukora atabanje kumumenyesha.

Noopja wamenyekanye mu ndirimbo yitwa “Murabeho ndagiye”, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda. Ubu imbaraga ze yazishyize studio ye nshya ‘Country Records’ iri mu zigezweho muri iyi minsi.

Iyi studio ikoreramo Producer Element imaze iminsi isohora indirimbo zakunzwe nka Ikanisa y’abahanzi bo muri The Mane, Kao ya Kevin Kade, Care ya Emmy, Micro ya Davis D, Saa moya ya Bruce Melodie n’izindi nyinshi.

Usibye kuba yaramureze kuva mu bwana bwe, Noopja avuga ko uyu mubyeyi ariwe wahaga umugisha imirimo ye
Noopja wamenyekanye mu muziki, afite studio igezweho mu Rwanda ya Country Records

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .