00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nick Cannon yemeye gufasha Hope Irakoze mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhanzi Hope Irakoze yagaragaje ubutumwa aherutse kwandikirwa n’umunyarwenya, umuraperi akaba n’umunyamakuru ukomeye ku Isi, Nick Cannon, wamwemereye ubufasha mu bijyanye n’urugendo rwe mu muziki.

Ni ubutumwa bigaragara ko Hope Irakoze yakiriye tariki 12 Gicurasi 2021, aho uyu munyamerika yamubajije ikiguzi cy’ibikorwa bye ku buryo yamufasha kwihutisha urugendo rwe mu muziki.

Hope Irakoze yasabaga abamukurikira kugerageza kwereka Nick Cannon ko bamenye iyi nkuru nziza, mu rwego rwo kumusaba ko yakuzuza isezerano yamuhaye.

Cannon yamenyekanye cyane mu muziki mu 2003, ubwo yasohoraga album yitwa ‘Self-titled’ yari iriho indirimbo ye yakunzwe cyane ‘Gigolo’ yakoranye na R. Kelly.

Mu 2019 Nick Cannon yakozanyijeho na Eminem binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Invitation’.

Eminem nawe utaremeye kuripfana nyuma y’iminsi mike iyi ndirimbo isohotse, yamusubije muyo yise ‘Cannon for Nick’.

Cannon Nick yamenyekanye cyane mu muziki mu 2008 ubwo yarushingaga na Mariah Carey, umuhanzikazi ukomeye ku Isi.

Uyu muryango w’ibyamamare wamaranye imyaka itandatu mbere yuko batandukana mu 2014, ubutane bwabo bwemejwe mu 2016 biyemeza gufatanya kurera abana babo.

Hope Irakoze ni umwe bahanzi b’abahanga wabashije kwegukana Tusker Project Fame ya gatandatu. By’umwihariko azwiho ubuhanga buhanitse mu kuririmba by’umwimerere. Yamenyekanye cyane mu itsinda 3Hills aho yari ahuriye na Eric Mucyo na Jackson Kalimba.

Irakoze Hope azwi mu ndirimbo nka “Mariya”, “Vimba Vimba” n’izind. Muri iyi minsi ari gukorera umuziki we muri Kenya. Aherutse gusohora indirimbo zirimo Mama Yao yakoranye n’umuhanzi na Gallas.

Indirimbo za Hope Irakoze

Zimwe mu ndirimbo za Nick Cannon

Irakoze Hope ni umwe mu bahanzi b'abahanga mu Rwanda
Irakoze Hope wemerewe ubufasha na Nick Cannon
Nick Cannon yatandukanye na Mariah Carey bemeranya gufatanya kwita ku bana babo
Nick Cannon wemereye ubufasha Hope Irakoze yahoze ari umugabo wa Mariah Carey

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .