Umuhanzi Nelly Kelba yiyemeje kurenza umuziki we imbibi z’u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Ukuboza 2020 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Nelly Kelba uri mu bahanzi bari kuzamuka neza akomeje mu muziki nyarwanda, ndetse bamwe bavuga ko vuba ashobora kwicara mu bandi bamaze kubaka izina mu Rwanda.

Ni nyuma y’aho ashyize hanze indirimbo yitwa ‘Bella’ ikubiyemo inkuru y’umusore wakuruwe n’uburanga bw’umukobwa yasanze yakira abantu aho yari agiye gushaka serivisi.

Mu bantu batandukanye batanze ibitekerezo kuri iyi ndirimbo bagaragaje ko uyu muhanzi atanga icyizere.

Angelique Niyigena yagize ati “Ntujya untenguha. Indirimbo yawe iririmbye neza, ifite umudiho mwiza ndetse ifite n’amagambo meza. Ukwiye icyicaro mu bandi ba-stars.”

Giramata Sarah we yagize ati “Nelly Kelba uri umuhanga pe ukora umuziki mwiza uryoheye amatwi kandi amagambo y’indirimbo zawe aba yihariye, nasaba abanyamafaranga n’abanyamakuru kugufasha kuko urashoboye komerezaho ntuzacike intege.”

Nelly Kelba w’imyaka 23 uri mu bahanzi bakizamuka, arimo gushaka kumenyenisha umuziki we mu Rwanda ariko ahanze amaso n’ isoko mpuzamahanga.

Uyu musore yatangiye gukora umuziki we mu ntangiriro za 2019. Mbere yari asanzwe ari umuririmbyi wa karaoke aho yakoranaga na band no mu bindi birori bitandukanye nk’ubukwe.

Ubusanzwe yitwa Dusingizimana Clebert Nelly. Yavukiye mu Karere ka Rubavu, atuye i Kigali ari naho akorera umuziki we wibanda ku njyana ya RnB, Afro-Zouk na Afropop. Aherutse gusoza icyiciro cya Kabiri muri kaminuza mu Ishami ry’Ikoranabuhanga.

Yabwiye IGIHE ko intego ye mu muziki ari ugukora cyane akamenyekanisha impano ye ikagera kure ikanamubyarira umusaruro.

Yemeza ko n’ubwo atari yatangira gusarura mu muziki ariko yizeye ko uko iminsi izagenda yicuma ariwo azakora ukaba akazi ke ka buri munsi kamutunze we n’umuryango we.

Kugeza ubu afite indirimbo enye harimo nk’iyitwa ‘Uzaperereze’ yakoranye na Mc Tino, ‘Ijana Ku Ijana’, ‘Guaranty’, ‘Ndatuje’ ndetse na ‘Bella’ aheruka gushyira hanze.

Nelly Kelba ni umwe mu bahanzi bakizamuka
Uyu musore ni umwe mu batanga icyizere mu muziki nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .