Umuhanzi Mwana Fa na Babu Tale umujyanama wa Diamond, batorewe kuba abadepite

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Umujyanama wa Diamond Platnumz, Shaban Hamisi Taletale uzwi nka Babu Tale, n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania Hamis Mwinjuma wamenyekanye nka Mwana Fa, batorewe kuba abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania.

Babu Tale yatowe ahagarariye agace ka Morogoro y’Amajyepfo, mu gihe Mwana Fa we yatowe ahagarariye agace ka Muheza.

Babu Tale ubwo yiyamamazaga ku itike y’ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) riyoboye igihugu, yijeje abaturage ko nibamutora azaharanira iterambere mu myigire, umutekano no kubaka imihanda. Yatsinze umukandida wa Chadema, Yosepher Komba.

Aba bagabo b’ibyamamare muri Tanzania binjiye mu nteko babisikana n’umuhanzi ukomeye muri icyo gihugu, Joseph Haule, wamenyekanye nka Professor Jay, watsinzwe n’umukandida wa CCM, Dennis Lazaro, bimukura ku ntebe yari amazeho imyaka itanu.

Mwana Fa yatangiye umuziki afite imyaka 12 y’amavuko, hari mu 1995. Icyo gihe yashinze itsinda rya muzika yise Black Skin. Mu 1998 nibwo Mwana Fa yimukiye i Dar es Salaam agiye kwiga amashuri yisumbuye no gukora umuziki.

Uko imyaka yagiye ishira niko uyu muraperi yagiye yigwizaho abafana. Yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Ingekuwa Vipi, Alikufa Kwa Ngoma, Msiache Kuongea, Bado Nipo Nipo, Yalaiti, Ameen n’izindi.

Mwana Fa yegukanye ibihembo bitandukanye birimo Tanzania Music Awards, East African Music Awards na Channel O Music Video Awards. Ni umwe mu bahanga muri Tanzania, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ya Coventry mu gihugu cy’u Bwongereza.

Mu 2016, Mwana Fa yashakanye na Helga Mwinjuma mu bukwe yagize ibanga rikomeye, agatumira gusa inshuti ze nkeya.

Babu Tale usanzwe ari umujyanama wa Diamond yinjiye mu Nteko ishinga amategeko ya Tanzania
Mwana Fa, umuraperi ukomeye muri Tanzania, yatorewe kuba umudepite
Professor Jay wabaye icyamamare mu muziki ntiyongeye gutorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .