Umuhanzi Munyanshoza yahishuye iby’urukundo rwe n’umugore bamaranye imyaka icumi barushinze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Munyanshoza Dieudonné n’umugore we Kayishema Candide, bizihije isabukuru y’imyaka icumi bamaranye, uyu mugabo ahishura byinshi ku rukundo rwabo.

Munyanshoza n’umugore we bizihije iyi sabukuru kuri icyi Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019. Bafitanye abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe baherutse kwibaruka ufite amezi atatu gusa.

Munyanshoza aganira na IGIHE yahishuye uko yamenyanye n’umugore we n’uko urukundo rwabo wakomeje gusagamba kugeza iki gihe, cyane ko usanga benshi bakundana muri iki gihe ntibimare igihe.

Ati “Twamenyanye mu 2007. Nari ntuye imbere ya ETO Muhima, niho nasubiriragamo indirimbo nawe yakoreraga imbere yaho. Namubonaga kenshi nkabona uko yitwara. Tumaze kumenyana rero yantumiye iwabo twifatanya nawe kwibuka, yibukaga abantu b’iwabo dutangira kugenda twisanzuranaho gutyo.”

Kimwe mu byakuruye Munyanshoza harimo kuba umugore we yari afite umuco, akunda gusenga cyane, arangwa n’ukuri.

Ati “Twakoze ubukwe tumaze nk’umwaka n’igice dukundana. Twatangiye kuvugana mu 2007 nkimubona nabonaga ari umukobwa utuje ufite umuco urangwa n’ukuri kandi nkabona akunda gusenga musaba ko twaba inshuti.”

Munyanshoza kwemererwa n’umugore we ko bakundana ntabwo byahise bikunda kuko yabimubwiye akamara igihe kinini amubaza aho bigeze undi akajya amubwira ko azamusubiza.

Ati “Ntabwo yahise anyemerera ariko niwo muco burya umwari ntabwo ahita yemera. Narakomeje ndamuhata akambwira ngo azansubiza mu byumweru bibiri nkamubwira ngo ndashaka kimwe, agezaho umunsi umwe aranyemerera.”

Munyanshoza ngo yasabye Kayishema ko bakundana bamaze amezi atandatu bamenyanye. Icyo gihe telefoni zari zihari bahamagaranaga kenshi ndetse akenshi Kayishema iyo yavaga ku kazi yaramuherekezaga akamugeza hafi y’iwabo.

Akomeza avuga ko bwa mbere amwemerera kumubera umukunzi yamuhamagaye kuri telefoni.

Ati “Yabimbwiriye kuri telefoni ndabyibuka yarambwiye ati ubu noneho dushobora guhuza urukundo ntakibazo. Icyo gihe nagize ibyishimo mpita numva ko ntangiye urugamba rwo kurushinga kuko nari mbonye uwo na nashakaga kandi nkunda”.

Abajijwe uko avomerera urukundo rwe n’umugore we avuga ko icya mbere ari uko kuva kera yamukundaga nawe akamukunda kandi bakaba bahuza cyane.

Ati “Icya mbere naramukundaga nawe akankunda, ikindi ni uguhuza mugahuza ibitekerezo burya iyo abantu babana baravuga ngo nta zibana zidakomana amahembe ariko byibura iyo muganira murushaho kugenda mubikemura. Icya mbere ni urukundo.”

Abajijwe niba kuba yarabyaye abakobwa batatu nta gahungu nta gitutu byamushyizeho cyo gukomeza gushaka kubyara kugeza abyaye umuhungu, avuga ko atari byo.

Ati “Burya umwana wese ni umwana ariko ubu ndishimye kuko nabyaye hungu na kobwa. Nta gitutu byanteye kubyara abakobwa batatu nta muhungu kuko abana banjye n’abana nkunda bafite ikinyabupfura kandi nishimira ariko ubu ko nabonye n’umuhungu nishimye kurushaho.”

Agira inama abantu bumva ko kubyara igitsina kimwe ari ikibazo akavuga ko umwana wese ari umwana kuko uzagirira akamaro ababyeyi be bitagendera ku gitsina cye.

Ati “Icyo navuga urubyaro n’Imana irutanga kandi burya umwana uzakugirira akamaro ntibigendera ku kuba ari umuhungu cyangwa umukobwa. Mu muco wa kera wasangaga umwana w’umuhungu ariwe uhabwa agaciro cyane ariko ubu ni uburinganire abana bose barareshya gusa iyo ufite ibitsina byombi urishima ariko niyo utabifite nta kibazo.”

Munyanshoza Dieudonné wamamaye nka Mibirizi arubatse, afite umugore n’abana bane . Yize amashuri abanza i Mibirizi, nyuma ahabwa amahugurwa y’ububaji mu kigo cya Kibogora atangira kubikora nk’umwuga mu 1989. Mu 1993, Mibirizi yafashe umwanzuro wo kujya ku itabaro yinjira mu gisirikare cy’Inkotanyi kugeza muri Kamena 2016.

Munyanshoza n'abana be, harimo imfura yabyaye atarashaka, n'abandi babiri yabyaranye n'umugore we bamaze kubana ndetse aherutse no kwibaruka umuhungu
Munyanshoza n'umugore we bamaranye imyaka icumi
Munyanshoza ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bakora ku mitima ya benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza