Umuhanzi Lion Gaga wakoresheje abakobwa bambaye ubusa bikavugisha benshi, yongeye gutungurana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kanama 2020 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Lion Gaga ukora umuziki wiganje mu njyana ya Reggae wavuzwe cyane ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ‘Ba Intwari’ arimo abakobwa bambaye ubusa hejuru bigateza impaka; yashyize hanze indi nshya irimo amagambo yiganjemo ayo mu mujyo nk’uwo abandi bahanzi bamaze iminsi biharaje; benshi bise kuririmba ‘ibishegu’.

Iyi ndirimbo nshya ya Lion Gaga yayise ‘Rekura amazi’ . Yabwiye IGIHE ko irimo ubutumwa bwo kuryoshya urukundo hagati y’abakundana.

Ukurikiye indirimbo neza wumva amagambo amwe uhita wumva ko nayo irimo mu murongo w’izimaze iminsi zijya hanze zirimo ubutumwa buganisha ku gutera akabariro.

Hari aho agira ati “Iyi ndirimbo nkuririmbira ni ibisanzwe ntabwo itinda ni ya minota itatu gusa, ni ya micro ujya ukunda kuko nzi kuyikoresha, buhoro buhoro niko ntangira, nyuma imiguruko maze nkarangiza. Rekura amazi, amarira y’ibyishimo, ndabizi waryohewe.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hari aho agaragara ari gukorakora umukobwa bari mu gitanda. Mu bindi bitero naho hari aho abwira uyu mukobwa ari kuririmbira ko amuha umuneke (washushanywa nk’igitsina cy’umugabo), maze akamumirisha n’igikoma (amasohoro y’umugabo).

Umukobwa utarira aba ari inkunguzi

Lion Gaga yavuze ko yatekereje iyi ndirimbo mu buryo kwerekana udushya bajya bakorerwa bamwe ntibarire; avuga ko atari ibyo mu muco nyarwanda.

Ati “Guhimba indirimbo nabikuye ku gutungurwa kujya gukorerwa abakobwa ntibarire kandi mu muco nyarwanda umukobwa utarira aba ari inkunguzi. Ubutumwa burimo ni ugushishikariza abakobwa kwerekana amarangamutima yabo bakarira, mu gihe biri ngombwa.”

Abajijwe ukuntu yahuje amarira n’amazi cyangwa se uko umuntu yasomeza umuneke igikoma avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko abantu bose bagenewe iyi ndirimbo atekereza ko bumva ikinyarwanda.

Gusa avuga ko nk’umuririmbyi wa Reggae imbuto azikunda kurusha inyama, avuga ko kandi impamvu yavuze igikoma ari uko aho guha umukunzi wawe inzoga zizamwica wamuha igikoma kuko cyubaka umubiri.

Gaga yavuzwe cyane mu 2018 mbere y’uko amashusho ya ‘Ba Intwari asohoka’, maze ku mbuga nkoranyambaga hasakara amafoto y’abakobwa bakenyeye impu hejuru ntacyo bikinze; ubwo yasakazwaga, byavuzwe ko ‘ari filime yakozwe n’Umunyarwanda agaragaza umuco wo hambere’ ndetse benshi bamaganiye kure aya mafoto afatwa nk’ahonyora umuco.

Icyo gihe, Gaga wayoboye ifatwa ry’aya mashusho, yabwiye IGIHE ko amafoto yagiye hanze mu buryo butateguwe ashyirwa hanze imburagihe bituma icyo yari agamije mu ndirimbo ye cyakirwa nabi mbere.

Yavuze ko mu gufata amashusho bahisemo gukoresha abakobwa bambaye ubusa hejuru, nka kimwe mu bimenyetso yashatse kwerekana muri iki gihe mu gusobanura imibereho y’Abanyarwanda bo hambere.

Ngo yabikoze mu buryo bwo kwigisha amateka biciye mu buhanzi. Yanavuze ko nta mpungenge zo kuba yagongana n’inzego za leta zireberera umuco kuko ngo ibyo agaragaza biciye mu ndirimbo ye ari amateka na bimwe mu bigaragaza akarango k’ubuzima bw’Abanyarwanda mu myaka yo hambere.

Lion Gaga usanzwe yitwa Gaga Jean Bosco afite izindi ndirimbo zikoze mu njyana ya Reggae ndetse afite album yuzuye. Uyu musore w’imyaka 33, yatangiye umuziki mu 2012.

Abahanzi benshi muri iki gihe biharaje kuririmba indirimbo zirimo amagambo y’urukundo rwo mu gitanda kandi urebye indirimbo zose ziheruka kujya hanze zirimo ‘Igare’ ya Mico, ‘Saa Moya’ ya Bruce Melodie’, ‘Tokeni’ ya Young Grace, ‘Ntiza’ ya Mr Kagame, ‘Micro’ ya Davis D n’izindi nyinshi; zose nibyo byibereyemo.

Inkuru iheruka: Gaga yavuze icyatumye asohora amashusho arimo abakobwa bambaye ubusa hejuru

Gaga yavuzwe cyane ubwo yakoreshaga abakobwa bambaye ubusa hejuru mu mashusho y'indirimbo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .