Uyu muhanzi wamamaye mu itsinda One Direction, yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo, mu muhango wabereye mu Bwongereza aho akomoka.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake bari batumiwe barimo abaririmbanaga na Liam barimo Niall Horan, Zayn Malik, Harry Styles na Louis Tomlinson; Simon Cowell wagize uruhare mu ishingwa ry’iri tsinda n’abo mu muryango we barimo se Geoff Payne na Karen Payne.
Hari kandi abakobwa bakundanye barimo umuhanzikazi Cheryl Fernandez bafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi bise Bear Grey Payne, Kate Cassidy yapfuye bakundana n’abandi batandukanye.
Umuhango wo gusezera umurambo w’uyu musore wabereye mu rusengero ruherereye mu mujyi wa Amersham ruzwi nka St. Mary’s Church.
Liam Payne yitabye Imana tariki 16 Ukwakira 2024 nyuma yo guhanuka muri Buenos Aires Hotel muri Argentine kubera kunywa ibiyobyabwenge birengeje urugero. Bamwe mu bakekwaho uruhare mu rupfu rwe batangiye gukurikiranwa.
One Direction yamenyekaniyemo we na bagenzi be yashinzwe mu 2010 mu irushanwa rya X-Factor, nyuma y’aho Simon Cowell n’umuhanzikazi Nicole Scherzinger bari bagize akanama nkemurampaka babahuje kubera ubuhanga bababonanye.
Icyo gihe ntabwo babashije gutsinda mu irushanwa ariko babaye ni rimwe mu matsinda yubatse izina ku isi kandi babikora bakiri bato. Aba basore bahisemo gutandukana mu 2016 buri wese akomeza umuziki ku giti cye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!