King Bayo w’imyaka 33 wari mubyara wa Jules Sentore yaherekejwe mu cyubahiro kuri uyu wa Kane, tariki 10 Ukuboza 2020.
Uyu muhango wari witabiriwe na Murekatete Aline biteguraga kurushinga mu mpeshyi y’umwaka utaha.
Uyu mukobwa wavuye muri Canada aje gusezera ku mukunzi we, ijambo rye ryasembuye amarangamutima y’abaherekeje nyakwigendera.
Agifata ijambo, Murekatete wagaragazaga imbaraga nke cyane, yagize ati “Ndashimira Imana yazanye Frank mu buzima bwanjye, yari inshuti nziza, yambereye umuntu udasanzwe.”
“Yambaye hafi igihe nari mukeneye, ndabimushimira. Yari umukunzi wanjye naramukundaga, nari ntegerezanyije amatsiko kubana nawe ubuzima bwanjye bwose. Nari nishimiye kuzamwereka ababyeyi muri Nyakanga umwaka utaha.”
Uyu mukobwa yavuze ko umunsi yaherukaga kumva ijwi ry’umukunzi we yari arembye ndetse icyo gihe ngo yagerageje gusenga ariko ntacyo byahinduye.
Yavuze ibigwi King Bayo amushimira ibihe bagiranye, ashimangira ko abuze umuntu w’agaciro mu buzima bwe.
Ati "Yari imfura cyane, ndibuka mubona bwa mbere naratashye mbwira murumuna wanjye ko nabonye umuhungu mwiza cyane. Ansigiye agahinda kenshi cyane. Ndasenga ngo Imana yonyine izamfashe kubera ko ntabwo byoroheye umutima wanjye. Umuntu nabonaga ahazaza nawe akagenda ntongeye kumusezera [...]”
Ubuhamya bwa Murekatete yabutangiye mu rusengero rwa ‘The Good Shepherd’ ruherereye i Nyarutarama, ari naho habereye ibikorwa byo guherekeza bwa nyuma King Bayo.
Nyuma yo kuva mu rusengero umuryango we wagiye gusezera kuri nyakwigendera ku Bitaro bya Polisi Kacyiru mbere yo kujyanwa gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.
King Bayo wavutse tariki 31 Mutarama 1987, yatabarutse tariki 21 Ugushyingo 2020. Yari asanzwe atuye muri Mali ari naho yakoreraga umuziki; yitabye Imana ari i Kigali aho yari yaje mu biruhuko no gusura umuryango we.
King Bayo ni umusore wakuranye na Jules Sentore akaba na mubyara we, bose bahuje kuba bararerewe kwa sekuru Sentore Athanase, ubyara Masamba Intore.
King Bayo wakuriye mu muryango w’abanyamuziki yinjiye mu muziki neza mu 2017, awutangirira muri Mali aho yari atuye. Icyo gihe yasohoye indirimbo yise ‘Lover boy’ yakoranye n’umuhanzi wo muri Mali witwa Buba.
Yahise akomerezaho afatanya na Jules Sentore mu ndirimbo yakunzwe cyane bise ‘Diarabi’. Nyuma yakoze izindi zirimo iyo yise ’Paradizo’ na ’Ntibizongera’ yakoze yifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yari yararangije amasomo ya Kaminuza afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Sénégal.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!