Kamayirese Erasme yabwiye IGIHE ko yibarutse aba bana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Ukuboza 2020.
Yagize ati “Abana banjye n’umugore ni abahungu, bavutse neza uyu munsi mu gitondo.”
Aba bana baje basanga undi mwana w’umukobwa uyu muhanzi afite. Bavukiye La Croix du Sud kwa Nyirinkwaya.
Tariki 28 Kanama 2020, nibwo Kamayirese yasezeranye n’umugore mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Avuga imihango yo gusezerana imbere y’Imana izabaho mu gihe icyorezo cya COVID-19 kizaba cyagenje gake.
Uyu mukobwa biganye ku Nyundo bari bamaranye umwaka bakundana. Yagize ati “Yigaga ubugeni njye ndi mu muziki. Twongeye guhurira kuri Facebook, twibukiranya ibihe byahise bituma aza i Muhanga turaganira twiyemeza kuba tubana ngo tumenyerane noneho tubone gukora ubukwe.”
Muri Kamena 2019 Kamayirese yari yatandukanye n’umukobwa yari yarambitse impeta. Ngo yari amaze iminsi abona ibimenyetso by’uko uyu mukobwa amuca inyuma ndetse igihe yamusabaga ko batandukana uyu mukobwa bakundanye umwaka umwe ntiyazuyaje.
Kamayirese yagiye kwiga umuziki ku Nyundo nyuma y’uko asoje Icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’Amazi. Yamenyekanye nk’umuhanzi wafashwaga na TOP5Sai mu myaka ishize, kuri ubu akaba ni umwarimu mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, aho yize akarangiriza amasomo y’umuziki.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!