00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Emmy agiye kurongora

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye nka Emmy akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye kurongora Umuhoza Joyce [Hoza] aheruka kwambika impeta banamaze igihe kinini bakundana.

Mu nteguza y’ubukwe bw’aba bombi yagiye hanze, bigaragara ko bazakora ubukwe ku wa 19 Ukuboza uyu mwaka. Nta bindi byinshi bigaragaraho kuko ivuga ko ibintu bijyanye n’ubu bukwe bizamenyekana ku mpapuro z’ubutumire zizajya hanze vuba.

Emmy yaje mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga kugeza ubwo tariki 12 Mutarama 2021 yateye ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bakazarushinga.

Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko. Na we nta kuzuyaza yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

Emmy na Umuhoza Joyce bamaze imyaka itari mike bakundana. Inkuru z’urukundo rwabo zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.

Emmy na Joyce Umuhoza bagiye kubana akaramata
Ibyishimo byari byose kuri aba bombi
Ntabwo aho ubukwe bwabo buzabera haramenyakana neza
Ku kiyaga cya Muhazi niho Emmy yambikiye impeta umukunzi we
Integuza y'ubukwe bwa Emmy na Hoza

Reba indirimbo y’uyu muhanzi iheruka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .