Dr Gapata ni umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi kuko mu 2008 ari bwo yasohoye indirimbo ya mbere yakoranye na Lick Lick.
Ku myaka 29, afite indirimbo zitandukanye yakoranye n’abaraperi barimo P-Fla na JC.
Indirimbo ya mbere yakoze yayise ’Kwirata ni umwanda’ ayikorera kwa Lick Lick muri F2K studio. Nyuma yaho mu 2014 yakoranye na P-Fla indirimbo yitwa ’Imbaraga’.
Muri 2021 nibwo yashyize ahagaragara iyitwa ’Mporeza umwana’ n’iyitwa ’Ayo marira’ yateganya gukorera amashusho.
Uko Dr Gapata yageze Iwawa
Uyu musore yarangije ayisumbuye mu 2012, ajya mu bucuruzi bw’inkweto za caguwa. Ubwo caguwa yazamurirwaga umusoro, yahise atangira ubucuruzi bwa ’alimentation’.
Yaje kugura igare ridafite ibyangombwa, bituma tariki 22 Mata 2021 inzego z’umutekano zijya kumusaka zirarimufatana.
Yavuze ko nubwo iri gare yariguze, ngo inzego z’umutekano zamubwiye ko ryibwe.
Inzego z’umutekano zamujyanye i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga (Ikigo cyakirirwamo inzererezi by’agateganyo) amaramo iminsi ine, bahita bamujyana Iwawa.
Dr Gapata avuga ko Iwawa yahigiye ibintu bitandukanye birimo kubana neza n’abantu, umwuga wo kubaka, indangagaciro z’umuco nyarwanda no gukunda igihugu.
Ati “Impamba ntahanye ni indangahaciro z’umuco nyarwanda. Twize kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu. Ningerayo nzafatanya n’Abanyarwanda kubirwanya. Nicyo kintu ntahanye numva mfite ku mutima gukunda igihugu no kugikorera byaba na ngombwa ukakimenera amaraso."
Uyu muhanzi Dr Gapata ari mu cyiciro cya 22 kirangije amasomo muri iki kigo kuva cyatangira muri 2010. Uyu mwaka abaharangije basaga 1500, mu gihe abaharangije kuva iki kigo cyatangira bose hamwe barenga 27 300.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!