Amakuru IGIHE yabonye ni uko Cyusa yibarutse umwana w’umukobwa mu mezi ane ashize.
Inkuru yo kubyarana ubuheta n’uyu mugore babyaranye imfura yabo isa n’itunguranye mu matwi y’abakurikirana imyidagaduro yo mu Rwanda, kuko hari hashize igihe uyu muhanzi avugwa mu rukundo na Usanase Nadjima.
Byaje kuvugwa ko umubano wa Cyusa na Nadjima wajemo agatotsi nyuma y’igitaramo uyu muhanzi yakoreye muri Camp Kigali muri Kamena 2024.
Uyu muhanzi ubusanzwe yavutse tariki 13 Nyakanga 1989; avukira i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka Muhoza wanjye na Marebe yasubiyemo ndetse n’izindi nka Imparamba, avuka kuri Rutare Pierre inzobere bwubatsi ufite ibigwi i Kigali, wanagize uruhare rukomeye mu iyubakwa rya zimwe mu nyubako z’i Kigali mu gihe cye harimo n’imisusire y’amasangano yo mu mujyi rwagati (Rond Point). Yanamamaye mu mukino wa Basketball na Volleyball.
Cyusa ni umuvandimwe wa Stromae na we uri mu bahanzi bakomeye ku Isi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Papaoutai’, ‘Alors on danse’, ‘Formidable’, ‘Racine carrée’ n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!