Umuhanzi Cyusa Ibrahim yahawe umwaka ntarengwa wo kurongora

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukuboza 2020 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Cyusa Ibrahim umuhanzi uzwi mu muziki gakondo, mu minsi ishize ubwo yahaga Nyirakuru imodoka nk’impano y’umunsi mukuru w’amavuko, yahawe umwaka ntarengwa wo kuba yarongoye.

Nyirakuru wa Cyusa yashimiye umuhungu we umuhaye imodoka nk’impano mu gihe yizihiza imyaka 77 avutse, amubwira ko amwifuriza ibyiza byose.

Uyu mubyeyi yasabye Cyusa ko atarenza umwaka wa 2021 atamweretse umukazana n’umwuzukuruza.

Ati”Ikintu gikomeye mu bisigaye mwifuzaho, ni ukunyereka umugeni n’umwuzukuruza.”

Umubyeyi wa Cyusa na we yunze mu ry’umubyeyi we asaba uyu muhanzi kutarenza 2021 atarushinze.

Mu magambo y’uyu mubyeyi yagize ati”Cyusa ndamushimira cyane, icyo namwifuzagaho yarakimpaye rwose, nahoraga nifuza ko yaba umugabo kandi yaramubaye.”

“Igisigaye rero mwifuzaho ni uko Imana yazamuha urugo rwiza ikamwubakira, izamuhe umugore mwiza imbere n’inyuma. Izamuhe umugore w’amasaziro uzamukunda kandi akamwubahisha. Bitarengeje 2021 byaba ari byiza cyane, kuko byamuha umwanya uhagije wo kurera abo abyaye akabashyira mu mashuri agifite imbaraga.”

Cyusa acyumva ibyifuzo by’aba babyeyi yahise abamaraimpungenge, ati”Vuba aha muramubona, Imana nikingura kuko niyo igena byose. Mpamya ko atari cyera cyane bizatungana.”

Muri Werurwe uyu mwaka, Cyusa yibarutse imfura ye yabyaranye n’umukobwa uba muri Canada.

Cyusa yavutse tariki 13 Nyakanga 1989; avukira i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Uyu musore uri gusatira imyaka 31 amaze kwamamara mu bihangano bitandukanye bigaruka ku muco nyarwanda.

Ni mwene i Rutare Pierre inzobere bwubatsi ufite ibigwi i Kigali, wanagize uruhare rukomeye mu iyubakwa rya zimwe mu nyubako z’i Kigali mu gihe cye harimo n’imisusire y’amasangano yo mu mujyi rwagati (Rond Point). Yanamamaye mu mukino wa Basketball na Volleyball.

Cyusa ni umuvandimwe wa Stromae nawe uri mu bahanzi bakomeye ku Isi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Papaoutai’, ‘Alors on danse’, ‘Formidable’, ‘Racine carrée’ n’izindi.

Mu 2012 nibwo Cyuasa yatangiye gukora umuziki. Yawinjiyemo byeruye mu 2019 ubwo yasezeraga akazi yakoraga agatangaza ko ubuzima bwe bwose ari wo agiye guha umwanya.

Nyirakuru wa Cyusa yasabye uyu muhanzi kumwereka umukazana n'umwuzukuruza bitarenze 2021
Umubyeyi wa Cyusa na we yamusabye ko atarenza 2021 atarushinze
Cyusa yakundaga kubyina kuva mu buto. Aha yari kumwe na mama we na Nyirakuru
Umuhanzi Cyusa Ibrahim yemeje ko ubukwe bwe buri vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .