Umuhanzi B Loon washegeshwe n’iyicarubozo yakorewe muri Uganda arembeye mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Ngenzi Boncoeur wamenyekanye mu muziki wo mu Rwanda nka B Loon aratabarizwa na buri wese wabashije kumubona muri iyi minsi kubera ingaruka yagizweho n’iyicarubozo yakorewe muri Uganda.

Ushobora kuba warakunze indirimbo nka ’Intimba y’urukundo’ cyangwa iyitwa ’Nkwiyumvemo’ uyu muhanzi yakoze zikamenyekana, cyangwa se iyitwa ’No Regrets’ iri mu zo yaherukaga gusohora.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu muziki w’u Rwanda kuva mu myaka yo ha mbere, ari mu bihe bitoroshye kuko yahuye n’ingaruka z’iyicarubozo yakorewe muri Uganda ryamusigiye uburwayi bukomeye.

Uwari umusore w’ingufu n’igihagararo gihamye, umuryango we n’inshuti bahamya ko amerewe nabi kubera ihungabana yatewe n’iyicarubozo yakorewe muri Uganda aho yafungiwe kugera mu minsi ishize n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare ruzwi nka "CMI".

Umwe mu bantu bo mu muryango w’uyu musore utashatse ko amazina ye ajya hanze, yabwiye IGIHE ko B Loon amaranye ubu burwayi umwaka urenga.

Yagiye muri Uganda umuryango we utabizi

B Loon wari waratangiye ubucuruzi bw’intebe, muri Gashyantare 2019 yagiye muri Uganda gushaka imbaho zihendutse zo kubazamo intebe.

Umwe mu bo mu muryango we waduhaye amakuru, yavuze ko kenshi iyo umubajije uko yafungiwe muri Uganda ahamya ko yafatiwe ku mupaka wa Uganda na Congo.

Icyo gihe ngo yahise ajya gufungirwa muri gereza y’i Kampala, ari naho yakubitiwe bikomeye n’abasirikare ba Uganda bo mu mutwe wa CMI nubwo atari ibintu we nyiri izina akunze kwivugira.

Uyu musore wamaze amezi atatu afunze, muri Gicurasi yarekuwe ari intere azanwa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Inzego z’umutekano mu Rwanda, nibo bamukuye ku mupaka bamugeza kwa murumuna we Kicukiro.

Biragoye kubona amakuru yose y’iyicarubozo uyu musore yakorewe muri Uganda kuko we atabasha kurivuga kubera ihungabana ibyo yakorewe byamugizeho. Icyakora uyu waduhaye amakuru yavuze ko ubwo B Loon yari ageze mu Rwanda, yaganirije murumuna we amubwira ko yakubiswe bikomeye.

Nubwo atajya avuga ibyamubayeho, B Loon yavuze ko yakubiswe bikomeye

Uwaduhaye amakuru yavuze ko uyu muhanzi adakunze kuvuga ku iyicarubozo yakorewe ubwo yari afungiye muri gereza za Uganda.

Icyakora ngo akigera mu rugo kwa murumuna we, B Loon yamubwiye ko yakubiswe bikomeye, ati ”Akigera mu rugo kwa murumuna we yaramubwiye ngo barampondaguye shahu!”

B Loon ugaragaza ibimenyetso by’ihungabana yatewe n’iyicarubozo yakorewe muri Uganda, iyo hagize ugerageza kumubaza uko byamugendekeye araceceka ndetse ukagira igishyika cyinshi.

Iyicarubozo B Loon yakorewe ryatumye agira ihungabana

Akigera mu Rwanda, buri wese wahuraga na B Loon yatungurwaga n’ukuntu yataye ibiro byinshi kuko yari yarananutse cyane. Uko iminsi yagiye yicuma niko yagiye agaragaza ikibazo gikomeye cy’ihungabana yatewe n’iyicarubozo yakorewe.

Ihungabana rikomeye ryibasiye B Loon nyuma y’ibyo yakorewe na CMI kandi ryashimangiwe n’inararibonye mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe wamusuye ndetse akemeza ko uyu musore koko afite ibimenyetso byinshi bishimangira koko ko yahungabanye.

Yagize ati ”B Loon njye naramusuye, ikintu cya mbere nahise mbona ni uko yakorewe iyicarubozo ryamuteye ihungabana. Iyo muganira uhita ubona ko muri uko kumukubita n’irindi yicarubozo yakorewe yabwirwaga ko naramuka avuze ibyamubayeho bazamumerera nabi kurushaho.”

Avuga ko iyo uganiriye na B Loon ukabona uko asa n’imico afite, byoroshye guhita ubona ko yagize ikibazo cy’ihungabana ndetse akeneye kwitabwaho byihuse.

Bitewe n’ubumenyi afite, uyu wasuye B Loon yavuze ko igihe uyu musore yaba atitaweho, uburwayi bwe ngo bukurikiranirwe hafi, azarushaho kuremba ndetse no kumererwa nabi.

Ifungwa ry’Abanyarwanda ndetse no gukorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano muri Uganda ryatangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2017. Hari benshi bagifungiye muri iki gihugu kugeza magingo aya, ariko bakorerwa iyicarubozo rugeretse.

Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi inzego zishinzwe umutekano za Uganda zikorera Abanyarwanda bahatuye ni kimwe mu bibazo biteye umuhangayiko ndetse bikunze kuganirwaho mu biganiro bihuza ibihugu byombi kugira ngo umubano w’u Rwanda n’iki gihugu wongere kuzahuka.

Zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zamenyekanye

B Loon ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki muri iki kiragano gishya , benshi bamuzi mu ndirimbo nka Intimba y'urukundo n'izindi
Uyu muhanzi mu busanzwe ni umusore w'igihagararo , ariko bitewe n'iyicarubozo yakorewe muri Uganda yagize ikibazo cy'ihungabana
Umuryango wa B Loon uhangayikishijwe n'ubuzima bw'uyu muhanzi washegeshwe n'iyicarubozo yakorewe muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .