Umuhanzi Aretha Franklin yashyinguwe bidasanzwe (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nzeri 2018 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Aretha Franklin, Umunyamerika ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Soul yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2018 nyuma y’ibyumweru bibiri apfuye.

Uyu muhanzi watangiye kuririmba mu myaka isaga 70 ishize, yitabye Imana ku wa 16 Kanama azize kanseri.

Mu 2010 nibwo Franklin watabarutse afite imyaka 76 yamenye ko afite kanseri, umwaka ushize ahagarika umuziki aho yumvikanye bwa nyuma mu gitaramo cyari cyateguwe n’umuryango washinzwe na Elton John.

Yashyinguwe mu muhango witabiriwe n’inshuti za hafi ndetse n’abo mu muryango we gusa. Franklin yashyinguwe mu irimbi rya Woodlawn riri mu Mujyi wa Dtroit ari naho se ashyinguwe.

Metro yatangaje ko mbere yo gushyingura uyu muhanzi, habanje kuba imihango ikomeye yamaze amasaha umunani bamuvugira amasengesho ya nyuma, kuvuga ubuhamya bwe, ibigwi bye na byinshi byaranze ubuzima bwe mu myaka yamaze aririmba.

Ku rusengero rwa Greater Grace Temple, umurambo wa Franklin wasezeweho bwa nyuma, yari mu isanduku yambitswe ikanzu irabagirana nka zahabu n’inkweto ndende nk’uwambariye ibirori.

Uyu muhango witabiriwe n’ibyamamare birimo Stevie Wonder, Chaka Khan, Ariana Grande, Bill Clinton, Reverend Jesse Jackson, Smokey Robinson n’abandi batandukanye.

Mu guha icyubahiro Franklin, Bill Clinton yagize ati “Uyu mugore yatumye twese tuza muri ibi byicaro uyu munsi. Si uko yari umunyempano, kuko byo ntibishidikanywaho; si uko yari umwamikazi wa soul, wari ufite se, nyina cyangwa abavandimwe b’agaciro, ahubwo ni uko yabayeho mu mbaraga ze, atagira ubwoba ahubwo agaharanira kubutsinda.”

Abahanzi bamutaramiye mu kumushyingura

Yasoje ijambo rye ahita acuranga indirimbo ‘Think’ uyu mubyeyi yakoze mu 1968 maze abantu bose batanga amashyi y’urufaya. Abahanzi barimo Jennifer Hudson, Faith Hill, Fantasia, Ariana Grande na Jennifer Holliday na bo baririmbye muri uyu muhango.

Uyu mugore wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo izitwa Respect na Think, afite nyinshi zakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi muri rusange. Yari afite ubuhanga bwihariye mu kuririmba no gucuranga piano.

Mu isanduku ni gutya uyu muririmbyi yari yambitswe
Mbere yo gushyingurwa babanje kujya kumusabira
Bill Clinton ari mu baherekeje Franklin
Jennifer Hudson yaririmbye muri uyu muhango
Ingabo z'u Bwongereza zamuhaye icyubahiro ubwo bamushyinguraga

Umwamikazi w’u Bwongereza yahaye icyubahiro Franklin maze ingabo ze zicurangira kuri Buckingham Palace


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza