00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Music wo muri Afurika y’Epfo agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 December 2024 saa 07:13
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurushaho guha ibirori abakunda umuziki uvangwa n’aba-DJs b’abahanga, hateguwe iserukiramuco ry’iminsi ibiri rigiye guhuza abafite amazina akomeye mu Rwanda n’Umunya-Afurika y’Epfo, Jay Music.

Uyu musore yamenyekanye ubwo yasohoraga indirimbo ‘The fxckin injury’ n’izindi ndirimbo zirimo ‘Uyah’ yakoranye n’abarimo Uncle Waffles.

Ni umuhanga mu kuvanga imiziki usanzwe ubikorera muri Afurika y’Epfo ndetse n’i Burayi by’umwihariko mu Bwongereza aho asanzwe atuye.

Jay Music ategerejwe gutaramira i Kigali mu Iserukiramuco ‘Xmass Festival’ rizamara iminsi ibiri.

Ibi birori bizanahuza aba-DJs bizabera muri ‘Pilipili’ ku wa 24 Ukuboza 2024, mu gihe ku wa 25 Ukuboza 2024, bazacurangira muri ‘Atelier du vin’.

Uretse Jay Music, abateguye iki gitaramo banatumiye abarimo DJ Marnaud, DJ Toxxyk, DJ Pyfo, DJ Tyga n’abandi banyuranye bazasusurutsa abakunzi b’umuziki, mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Jay Music agiye guhurira mu bitaramo bibiri n'abahanga mu kuvanga imiziki mu Rwanda
Uretse ibyo kuvanga imiziki, Jay Music asanzwe ari n'umuhanga mu kuyitunganya
Jay Music ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki muri Afurika y'Epfo ariko ukunze gukorera i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .