00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhana avayo: Imyaka icumi irirenze induru zitangiye kuvugwa muri ‘Miss Rwanda’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 May 2025 saa 02:21
Yasuwe :

Benshi ntibazi amavu n’amavuko y’induru zakunze kuvugwa muri ‘Miss Rwanda’, icyakora ababizi bo bibuka neza ko uyu munsi imyaka icumi yirenze, iri rushanwa rijemo urunturuntu ku buryo iyo ihene ifatwa igihebeba, riba ritarabirindutse nk’uko byagenze.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, irushanwa rya Miss Rwanda ryongeye gutegurwa na Minisiteri yari ifite umuco mu nshingano (MINISPOC) mu 2009, icyo gihe yariteguye ku bufatanye na Rwandatel ryegukanwa na Miss Bahati Grace.

Iri rushanwa ryabereye MINISPOC imihini mishya itera amabavu, itangira gutaka ubushobozi buke bituma rimara imyaka itatu ritabaho. Mu 2012 ryaragijwe Mashirika yariteguye igihe ryegukanwaga na Miss Aurore Kayibanda.

Iby’iri rushanwa byari nko gutwara imodoka ishaje kuko mu 2013 Mashirika yananiwe kuritegura, bituma ritaba kugeza mu 2014. Rwanda Inspiration Back Up yari isanzwe itegura ibiganiro mpaka mu mashuri makuru na za kaminuza yiyemeje kujya iritegura irisaba MINISPOC ku masezerano y’imyaka itatu.

Mu 2014 nibwo bwa mbere Rwanda Inspiration Back UP yatangiye gutegura iri rushwanwa ariko igenzurirwa hafi na MINISPOC.

Umwaka umwe gusa Rwanda Inspiration Back Up igihabwa gutegura Miss Rwanda, yatangiye guterwa imijugujugu.

Mu 2014 iri rushanwa ryegukanywe na Akiwacu Colombe, icyakora ku mbuga nkoranyambaga Abanyarwanda batangira gutera imijugujugu iri rushanwa barishinja kuba ntacyo abakobwa begukanye amakamba bamarira sosiyete.

Ibitekerezo byatangiye kwigwaho n’abariteguraga basanga bakwiye gutangira kujya bareberera inyungu z’umukobwa wegukanye ikamba kugira ngo banakurikirane niba umushinga we ushyirwa mu ngiro.

Iki cyemezo cyakomeje kwigwaho ari nako irushanwa rya Miss Rwanda 2015 ryari ririmbanyije.

Nyuma yo gutanga ikamba kuri Kundwa Doriane, Rwanda Inspiration Back Up yifuje kureberera inyungu ze ariko uyu mukobwa abigiriwemo inama n’inshuti ze ndetse n’umuryango we yanga gusinya amasezerano.

Ni ibintu byakuruye impaka mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, icyakora zishira vuba kuko ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up butigeze bumuha ibihano.

Nubwo ariko bitatinze, byasize akabazo ku nyungu Rwanda Inspiration Back Up ishaka ku mukobwa yashakaga kujya ireberera inyungu kuva yegukanye ikamba kugeza umwaka we aryambaye urangiye.

Miss Rwanda yatangiye kuvugwamo ruswa ishingiye ku gitsina, urihingukije agirwa umusazi.

Bitunguranye, mu gihe haburaga igihe gito ngo hatorwe umukobwa wagombaga gusimbura Miss Kundwa Doriane, Murenzi Jolie wari usanzwe akuriye akanama nkemurampaka k’iri rushanwa, yumvikanye avuga ko ari igikorwa kitagikenewe ndetse ahamya ko abagiteguraga ari ibirura.

Icyo gihe uyu mubyeyi wari warinjiye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda mu 2009 ari na we wari ugahagarariye, yabwiye TV10 ko yinjiye muri iri rushanwa aribonamo icyizere, ariko uko imyaka yagiye yigira imbere ryagiye rihinduka.

Uyu mubyeyi nubwo ateruye neza ngo avuge ikibazo abona muri iri rushanwa, yagaragaje ko kuba Miss Rwanda yari yararagijwe abagabo, byari ikibazo gikomeye ndetse we akabona biteye impungenge zikomeye.

Murenzi Jolie abajijwe umuti w’ikibazo yabonaga muri Miss Rwanda, yavuze ko ku bwe bari bakwiye kuyiragiza abagore ahubwo bakayitera inkunga.

Icyo gihe ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwateye utwatsi ibyavugwaga na Murenzi buhamya ko batazi icyamuteye gutangaza ibyo yavuze.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ubwo biteguraga Miss Rwanda 2016, Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid, wari uhagarariye Rwanda Inspiration Back Up yirinze kugira byinshi asubiza uyu mugore.

Ati “Sinabivugaho byinshi cyane ko ntari mu mwanya mwiza wo gusubiza icyo kibazo. Iyo ari wowe uvugwa kugira ngo usubize, akenshi biba byiza iyo ubirekeye ababivuze cyangwa abakurikirana ibyavuzwe, gusa nibaza ko icyerekezo u Rwanda rufite, ntabwo tukireba cyane urwego rw’imyaka, aho uvuye, igitsina, n’ibindi. Icyitabwaho nibaza ko ari umusaruro.”

Kuva ubwo induru zari zitangiye kuvuga icyakora zisa n’izicubijwe.

Murenzi Jolie yari yanenze guha irushanwa rya Miss Rwanda abagabo ngo baritegure ndetse agaragaza ko atari anyuzwe n'uko ryategurwaga ariko yimwa amatwi

Rwanda Inspiration Back yasubijwe irushanwa bitavugwaho rumwe

Mu 2017 amasezerano yo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda ya ‘Rwanda Inspiration Back Up’ yararangiye, MINISPOC ibinyujije mu yahoze ari RALC yongera gusubiza ku isoko imirimo yo kuritegura.

Icyo gihe iri soko ryahatanirwaga na sosiyete zitandukanye, byarangiye ryegukanywe n’iyitwaga ‘General Logistic Services’.

Nyuma y’iminsi mike bahawe uburenganzira bwo kwitegura gutangira gutegura Miss Rwanda 2017, ubuyobozi bwa ‘General Logistic Services’ yari yatsinze ‘Rwanda Inspiration Back Up’ bwatunguwe n’ubutumwa bubamenyesha ko bagiye kongera gusubiramo isoko.

Icyo gihe isoko ryongeye gutsindirwa na ‘Rwanda Inspiration Back Up’ kuko abari baritsindiye mbere batongeye guhatana.

Kugeza igihe ryahagarikiwe ryari ritarongera guhatanirwa ndetse bigaragara ko Minisiteri isa n’iyakuyemo akayo karenge.

Kuva mu 2017, irushanwa rya Miss Rwanda ryatangiye kujya ritegurwa ariko ubona ko nta kuboko kwa Minisiteri yakabaye irireberera.

Minisiteri yakundaga kugaragara mu gihe iri rushanwa ryabaga rigaragayemo ibibazo by’ingutu, aha umuntu yavuga nko mu 2020 ubwo Rwanda Inspiration Back Up yagiranaga ikibazo na Miss Nishimwe Naomie wari wanze ko bareberera inyungu ze.

Icyo gihe ibihembo bye byaragwatiriwe, biba ngombwa ko ikibazo cyinjirwamo na Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco muri icyo gihe ndetse birangira ikibazo gikemutse.

Banze kumvira Murenzi Jolie birangira irushanwa rihagaritswe

Iri rushanwa ritasibagamo induru zo ku mbuga nkoranyambaga, abazikoresha bashinja bamwe mu baribaga hafi gufatirana abakobwa baryitabiraga.

Ku rundi ruhande ariko, bitewe n’uko benshi mu bavugaga ibi batagaragazaga ibimenyetso bifatika, byatumaga bifatwa nk’ibihuha kugeza muri Mata 2022 ubwo RIB yataga muri yombi Ishimwe Dieudonne wari uhagarariye iri rushanwa.

Usubiye mu bihe n’urubanza rw’uyu musore byaba ari ukurondogora kuko benshi bazi neza ko yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu nubwo yatorotse ubutabera.

Mu Kinyarwanda bavuga ko ‘Inzira itabwira umugenzi’. Iyo impungenge za Murenzi Jolie n’abandi batabarije iri rushanwa ziza guhabwa agaciro mu 2015 ntabwo ibyabaye biba byararinze kugera aho bigeze.

Nubwo iri rushanwa ryavugwagamo amakosa, ariko ntawakwirengangiza akamaro karyo haba mu gutanga imirimo, gutanga ibirori mu bakunzi b’imyidagaduro ndetse n’abaryitabiraga batandukanye.

Kugeza uyu munsi abakunzi b’imyidagaduro bahora bategereje umunsi amakosa yakozwe muri Miss Rwanda azakosorwa irushanwa rikongera gutanga ibyishimo mu Banyarwanda nkuko ryahoze.

Kundwa Doriane yanze kurebererwa inyungu na Rwanda Inspiration Back Up bikurura intugunda
Nishimwe Naomie nawe yanze ko Rwanda Inspiration Back Up ireberera inyungu ze bitera intugunda zakijijwe na Leta
Nubwo iri rushanwa ryavuzwemo induru nyinshi, nanone ntawakwirengagiza akamaro karyo ku buryo amakosa yabayeho akosowe ryakongera gutegurwa rikagenda neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .