Nyuma y’iminsi uyu muhanzi yerekanye umwana we, IGIHE yaje kumenya ko umugore wabyaranye na Safi Madiba yitwa Rudahusha Clarisse.
Hari amafoto menshi uyu mugore yashyize ku mbuga nkoranyambaga ateruye umwana Safi aherutse kwemeza ko ari uwe, ndetse mu kwivuga uwo ariwe yanditse ko ari "Mama wa N Jaden Lion".
Amakuru yizewe ni uko ubwo Safi yari amaze kubyarana na Clarisse, yagize ibanga agerageza kubihisha ku buryo bukomeye kugeza muri uyu mwaka umwana yaramaze kuba mukuru.
Abantu bazi iby’umubano wa Safi n’uwo babyaranye ni mbarwa, kandi bose iyo hagize icyo ubabaza bahuriza ku kuba icyo babitse ari ibanga badashaka ko rbizigera bigaragara ko aribo barimennye.
Umwe mu nshuti za hafi za Safi yavuze ko uyu muhanzi atigeze yifuza na rimwe ko uwo babyaranye amenyekana. Ku rundi ruhande, hari andi makuru yizewe ko na Niyonizera Judith wasezeranye na Safi nawe yamenye vuba aha ko umugabo we afite umwana hanze.
Ubwo yavugaga ku mwana we, Safi Madiba ubarizwa muri Canada ari naho asigaye akorera umuziki, yagize ati “Ni umuhungu wanjye yitwa Niyibikora Jaden Lion, mu kanya ndongeraho Madiba. Yujuje imyaka itanu y’amavuko.”
Safi Madiba yavuzwe mu nkuru zitandukanye z’urukundo, azwi cyane mu nkuru na; Butera Knowless, Umutesi Parfine na Judith Niyonizera.
Uyu muhanzi mu 2017 yakoze ubukwe na Niyonizera Judith, umubano w’aba muri uyu mwaka wajemo agatotsi ndetse muri uyu mwaka Safi Madiba yatangaje ko atakiri kumwe n’uwo bashakanye.






Reba habo indirimbo nshya ya Safi Madiba ’Sound’
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!