Umugore wa Tuma Basa arakuriwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Kanama 2020 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

Tumaine Basaninyenzi [Tuma Basa], umwe banyarwanda bakoze mu bigo bikomeye bicuruza umuziki birimo YouTube, n’umugore we Abaynesh Jembere ukomoka muri Ethiopia, bari kwitegura umwana wabo w’imfura.

Tuma Basa yashyize ubutumwa ku rukuta rwa Instagram, agaragaza ko umugore we akuriwe, anashyiraho amagambo agaragaza ko mu minsi ya vuba azaba ari se w’umwana. Nta byinshi yigeze atangaza bijyanye n’uyu mwana.

Muri Nyakanga 2019 Tuma Basa yasabye anakwa umukunzi we mu birori byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali. Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi b’inshuti z’imiryango yombi, barimo umuhanzikazi Sey Shey wo muri Nigeria n’abandi bashoramari mu bya muzika.

Wayobowe mu misango ya Kinyarwanda. Abo mu muryango w’umukobwa batabashaga kumva Ikinyarwanda, bari bambaye utwuma mu matwi tubafasha kumva neza ibirimo kuvugwa hifashishijwe abasemuzi.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo aba bombi bakoze ubukwe, bemeranya kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Tuma Basa ni umwe mu bantu bafite uburaribonye mu gucuruza umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu ayobora ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube. Yabanje gukorera televiziyo ya BET, MTV na REVOLT ya P.Diddy.

Umugore we ni umucuruzi ukomeye, afite uruganda rukora indorerwamo rwamwitiriwe.

Tuma Basa n'umugore we ubwo bakoraga ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .