00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Theo Bosebabireba yabonye ushobora kumuha impyiko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 January 2025 saa 02:59
Yasuwe :

Umugore wa Theo Bosebabireba utorohewe kuko arwaye impyiko zombi, yabonye ushobora kumuha imwe, mu gihe Ibitaro bya Kanombe biri kubakurikirana byakwemeza ko bahuje byose ku buryo nta ngaruka byatera.

Kugeza ubu umugore wa Theo Bosebabireba ntabwo yorohewe kuko bimusaba byibuza gukoresha ‘Dialyse’ inshuro eshatu mu cyumweru.

Ibi byatumye Theo Bosebabireba asaba Ibitaro bya Rwamagana ko byamuha umurwayi we agakurikiranirwa i Kanombe, mu gihe ‘Dialyse’ yo ayikorera mu bitaro byigenga biri ku Kimihurura.

Ati “Bambwiye ko atabonye abamuha impyiko ubu burwayi butazakira, rero ntabwo nari gukomeza kwishyura ibitaro noneho i Rwamagana kuko byari bihenze. Byansabye ko namucyura i Kigali, ubu arwariye mu rugo ariko akurikiranwa n’ibitaro by’i Kanombe.”

Theo Bosebabireba yemeje ko nubwo yakuye umugore we mu bitaro byari kure, n’ubundi bitamworoheye kuko byibuza inshuro imwe bakoresha ‘Dialyse’ ibatwara arenga ibihumbi 100Frw.

Ati “Kujya gukoresha ‘Dialyse’ ubwabyo ni arenga ibihumbi 90Frw, hari imiti bamuha igura hafi ibihumbi 10Frw hakwiyongeraho amafaranga y’urugendo n’utundi nkenerwa, urumva ko ntorohewe rwose.”

Uyu muhanzi yafashe icyemezo cyo gukura umugore we mu bitaro bya Rwamagana nyuma y’amezi hafi atatu amurwarijeyo, agahamya ko byamuhendaga kuko yakoraga ingendo za buri munsi ziganayo kandi agomba no kwita ku muryango we i Kigali.

Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe mu Rwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Bose Babireba’ yanitiriwe, ‘Kubita utababarira’, ‘Ikiza urubwa’ n’izindi nyinshi.

Theo Bosebabireba yakuye umugore we mu bitaro bya Rwamagana, ubu arwariye mu rugo nubwo akurikiranwa n'ibitaro bya Kanombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .