Umugore wa Riderman yamuteye imitoma ku munsi we w’amavuko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Werurwe 2020 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Imyaka itanu igiye gushira Riderman na Agasaro Nadia bakoze ubukwe cyane ko mu 2015 aribwo bahanye isezerano ryo kubana akaramata. Kuri ubu aba bombi bafitanye umwana w’umuhungu.

Ubwo Riderman yuzuzaga imyaka 34, kuri uyu wa 10 Werurwe 2020, umugore we Agasaro yifashishije urubuga rwa Instagram amuvuga nk’umuntu udasanzwe wahinduye byinshi ku buzima bwe.

Yagize ati “Kukugira ntako bisa rukundo rw’ubuzima bwanjye. Uwiteka akomeze akumpere ibyiza byose. Ntiwigeze na rimwe ureka kungira umugore w’icyuzuzo cy’ubuzima ku bw’ibyo nzahora iteka mbizirikana. Isabukuru nziza rukundo rw’ubuzima bwanjye. Uwiteka akugusheho imvura y’umugisha, uwanyambitse urugori nkunda. “

Ubutumwa bwe yabusoje abuherekesha utumenyetso tw’imitima, dushimangira urwo yihebeye umugabo we.

Agasaro Nadia na Riderman bamenyanye mu 2012 ariko bakundana mu 2014, baza gukora ubukwe mu 2015.

Uyu muraperi Riderman [Gatsinzi Emery] yabanje gukundana n’umuhanzi mu njyana ya Dancehall Mukasine Asinah [Asinah Erra] guhera mu Ugushyingo 2008 kugeza mu 2014.

Riderman yavukiye i Bujumbura mu Burundi, tariki 10 Werurwe 1986. Ni we mfura mu bavandimwe batanu bavukana; abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu maze ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire St André, aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye na Sciences Humaines.

Kaminuza yayize muri Université Libre de Kigali [ULK] mu Bukungu n’Icungamutungo nyuma yiga no muri Rwanda Tourism University College mu Ishami ry’Ubukerarugendo n’Icungamutungo.

Ni we washinze studio yitwa Ibisumizi akorana n’abatunganya indirimbo batandukanye barimo T-Brown, First Boy, Fazzo n’abandi.

Yatangiye kuririmba muri Gicurasi 2006 yinjiye muri UTP Soldiers, itsinda ryari rigizwe na NEG G The General na MIM.

Baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma yaho na we asohora indirimbo ku giti cye ya mbere mu 2007. Iyo ndirimbo yayise “Turi muri Party”; biza no gutuma ahita ava muri iryo tsinda atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

UTP yakomeje gukora dore ko yahise imusimbuza Puff G, maze Riderman na we akomeza inzira ye yo kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nka "Inkuba", maze asohora album ye ya mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo ‘‘Rutenderi’’, ‘‘Uwo mukobwa’’ n’izindi.

Ni umwe mu bafite ibigwi bikomeye mu muziki Nyarwanda ndetse ubu amaze kugira album zirindwi na Mixtape imwe.

Riderman ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, yagaragaje ubukare mu gusuka amagambo ku muraperi wese wagerageje kumukora mu jisho, na we yeguraga ikaramu akandika indirimbo imukorogoshora akamubwirira mu migani ko ‘yabayoboye kuva muri 2008’.

Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize; mu kumva indirimbo z’ umuhanzi 2Pac ni ho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.

Umuraperi Riderman n'umugore we bamaze imyaka isaga ine babana nk'umugabo n'umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza