Ni ubutumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko hari hakomeje gukwirakwizwa amakuru y’uko Mimi yaba asigaye akubita Meddy.
Uyu muhanzi yibajije impamvu abantu bakora nk’ibyo, ahamagara umugore we ngo asobanure iby’iryo hohoterwa.
Ati "Kuki bankora ibintu nk’ibi koko, Mimi ngwino usobanure iby’ihohotera ryawe."
Uyu mugore we yaje abihuhura, aha inkwenene abavuga iby’uko ahohotera umugabo we, ati "Icyiza ni uko nkeneye umusemuzi, icyakora rubanda bagira igihe!"
Ni amakuru IGIHE yamenye ko ari ibinyoma byambaye ubusa, nk’uko umwe mu nshuti z’uyu muryango yabigarutseho.
Yavuze ko na we yatunguwe n’aya makuru, kuko nta nduru arumva mu muryango wa Mimi na Meddy kuva yabamenya.
Ati "Kuva namenya Meddy n’umugore we nta na rimwe nari numva banavugana nabi, ni abantu nzi cyane kandi mpamya ko intonganya zaba iwabo nazimenya. Ibyo ni ibihuha rwose barabeshya."
Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y’igihe kinini bakundana. Bibarutse imfura yabo mu 2022.
Aba bombi ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi.
Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa muri Kanama 2017.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!