Umugore wa Kobe Bryant ashyiditse na nyina

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Vanessa Bryant, umugore wa Kobe Bryant witabye Imana ku wa 26 Mutarama 2020, ashyiditse na nyina umushinja kumwirukana mu rugo kandi yari afite isezerano ry’umukwe ryo kuzahaguma ubuziraherezo.

Nyina wa Vanessa Bryant witwa Sofia Laine, mu ntangiro z’iki cyumweru yari yajyanye umukobwa we mu nkiko avuga ko Kobe Bryant yari yaramwemereye ko azamwitaho ubuzima bwe bwose. Gusa akavuga ko kuva umukwe we yapfa, umukobwa yahise atangira kumufata nabi.

Vanessa Bryant nawe yahise ajya mu nkiko avuga ko uyu mukecuru ari gushakira inyungu z’amafaranga mu muryango we, mu buryo butari bwo.

Sofia Laine ubwo yaregaga umukobwa we yavuze ko yakoze mu rugo rw’umukwe we n’umukobwa we, nk’urera abana agategekwa kujya akora ijoro n’amanywa ku buryo nta mwanya wo kuruhuka yari afite mu gihe cy’imyaka 18. Yavuze ko atigeze yishyurirwa imirimo yakoraga.

Laine yanavuze ko Vanessa yamutegetse kuva mu rugo, kandi Kobe yari yaramwemereye kuhaba ubuzima bwose. Vanessa avuga ko nyina abeshya.

Ati “Namufashije mu gihe cy’imyaka ijya gukabakaba 20, ndetse ntiyigeze aba umwunganiza wanjye cyangwa uw’umugabo wanjye, cyangwa se ngo abe urera abana bacu.”

Yakomeje avuga ko umwana we w’umukobwa yafatanyaga kumurera na nyina ndetse n’umugabo we. Avuga ko ‘mu by’ukuri, gusa yigeze kuba urera abakobwa banjye bakuru, ubwo bari bakiri bato.”

Yavuze ko mu myaka 10 ishize abana be bose bigaga umunsi wose ndetse akaba atari afite undi mwana kugeza mu 2016. Avuga ko ibyo nyina avuga byose ari ibinyoma. Yemeza ko nta kintu Kobe yigeze asezeranya nyina.

Kobe Bryant yapfuye ku wa 26 Mutarama 2020. Yari mu ndege ye ya kajugujugu yakoreye impanuka muri Leta ya California mu gace ka Calabasas.

Iyo ndege yarimo abantu bane barimo n’umukobwa we w’imyaka 13 witwa Gianni Maria Onore, aho yaguye hacumbye umwotsi mwinshi, nta muntu n’umwe wigeze urokoka.

Umugore wa Kobe Bryant ashyiditse na nyina mu nkiko
Vanessa Bryant yavuze ko nta kintu umugabo we yari yarigeze asezeranya nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .