Ibi Frank Joe yabigarutseho ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati “Mbabajwe no gutangaza ko umugore wanjye Melanie Gale Rukundo umubyeyi w’umuhungu wanjye nkunda cyane, yitabye Imana. Yari umuntu w’agatangaza, w’ubwenge budasanzwe, kandi w’intwari udacika intege. Tuzamukumbura cyane mu buzima bwacu."
Frank Joe na Melanie Gale bakoze ubukwe mu 2009, Ku wa 13 Gashyantare 2011 bibaruka umuhungu wamwita Taye Rukundo. Icyakora mu 2015 havuzwe amakuru y’uko baba baramaze gutandukana nubwo impande zombi zo zaryumyeho.
Frank Joe wari warimukiye muri Canada yaje no kubona Ubwenegihugu kuri ubu akaba ari ho atuye.
Uyu mugabo uretse kuba yaramamaye mu bijyanye no kumurika imideli ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye nka Umusonga, Ni wowe n’izindi zinyuranye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!