Shani ni album igizwe n’indirimbo 10 Dj Miller yakoze mbere yo kwitaba Imana ariko ntiyazisohora, yiganjemo izo yifuzaga gukorana n’abandi bahanzi ariko bari batararirimbamo.
Nubwo ahamya ko indirimbo 10 zose zigize iyi album ari nziza, umugore wa Dj Miller yatangaje ko akunda bikomeye indirimbo ‘Vutu’ umugabo we yakoranye na Safi Madiba.
Vutu ni indirimbo ifite umudiho wo kubyina byumvikana ko yakorewe kujya icurangwa mu tubyiniro kimwe n’indi nyinshi ziri kuri iyi album.
Nigihozo Hope mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE yavuze ko ayikunda kubera uburyo umugabo we yayiririmbyemo.
Yagize ati "Indirimbo nkunda kurusha izindi ni Vutu yakoranye na Safi Madiba, iratangaje, nkundamo ijwi rya Dj Miller iyo ndyumvisemo rituma numva nishimye rikanyongeramo ibyiringiro.”
“Ijwi rya Dj Miller mba nifuza kuryumva kenshi gashoboka kuko riramunyibutsa, byagera kuri izi ndirimbo rero bikaba akarusho kuko binyibutsa ukuntu yari umukozi w’umurava.”
Byitezwe ko iyi album izamurikwa tariki 4 Ukuboza 2020 mu gitaramo kizatambuka kuri televiziyo imwe itaratangazwa ndetse no ku rukuta rwa Youtube rwa Dj Miller.
Umugore wa Dj Miller yararikiye abantu kuzakurikira igitaramo cy’umugabo we.
Yagize ati "Ndumva ari kure nubwo hazagera, bazazumva kandi niteze ko bazazikunda. Abahanzi bose bari kuri album bazaririmba muri icyo gitaramo. N’ijwi rya Dj Miller bazaryumva nubwo azaba adahari.”
Usibye kumurika album nshya ya Dj Miller, mu minsi mike byitezwe ko hagiye gutangira gukusanya miliyoni 55 Frw zo gusoza imirimo uyu muhanzi wabifatanyaga no kuvanga imiziki yari yaratangiye.
Iyi mishinga irimo kuzuza inzu yari yaratangiye kubakira umubyeyi we ndetse n’iyo yifuzaga kubakira umuryango we kuko yari yaramaze kugura ikibanza.
Aya mafaranga azakusanywa mu kugura album y’uyu muhanzi n’imipira iriho amafoto ye. Hazashyirwaho n’uburyo bwo kwifashisha telefoni mu gutanga inkunga binyujijwe ku rubuga rwa GoFundMe.
Album ya Dj Miller yisangije kuba ihuriweho n’abahanzi batandukanye barimo abafite amazina akomeye ndetse n’abandi bakizamuka.
Iriho indirimbo 10 yakoranye n’abandi bahanzi zirimo "Miller" ya Rita Ange Kagaju, "Koco" yakoranye na Peace na Passy Kizito, "Tik Tak" yafatanyije na Kivumbi na Jasmine, "Vutu" yahuriyeho na Safi Madiba.
Hariho kandi "Aiming for stars" ya DJ Miller na Mike Kayihura na Ariel Wayz, "Homies over hoes’’ ya DJ Miller na Saxon, ’’No Wahala’’ ya DJ Miller na Peace Jolis, ’’I am the best’’ yafatanyije na Riderman na OG The General, "You got me’’ yakoranye na Amalon ndetse na "Enjoyment’’ ya DJ Miller, DJ Toxxyk, DJ Marnaud na DJ Pius.
Izi ndirimbo zatoranyijwe ku mubare munini w’izo yari yarakoze ariko zitarasohoka. DJ Miller wakoranaga bya hafi na Davydenko yari yaramubwiye ko yifuza kumurika album ye ya mbere.
Nyuma y’uko atabarutse, Davydenko yabwiye IGIHE ko agiye gukora uko ashoboye kose akarangiza izi ndirimbo ndetse hagakorwa ibishoboka album ye ikajya hanze.
Uyu mugabo wari ufite izi ndirimbo ariko zitararangira cyane ko benshi mu bahanzi DJ Miller yifuzaga gukorana nabo babaga batarashyira amagambo mu bitero byazo, yabwiye IGIHE ko amaze igihe akora kuri izi ndirimbo afata amajwi y’abari batararirimbamo no kuyatunganya kugeza ubwo zisohotse.
Usibye Davydenko, iyi album yakozweho na Madebeats wabafashije mu gutunganya amajwi neza.
Ikiganiro na Nigihozo Hope umugore wa Dj Miller
Byari ibirori mu gusogongera Album Dj Miller
Ikiganiro n’abahanzi bakoranye na Dj Miller kuri Album ye


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!