Karuranga Virgile wamenyekanye nka Dj Miller witabye Imana muri Mata 2020, yasize indirimbo nyinshi zimwe zasohotse n’izindi zari zikiri muri studio.
Ubwo yasezerwagaho bwa nyuma, umuryango n’inshuti ze biyemeje kusa ikivi cye bakarangiza album ye ya mbere yari ageze kure.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru umufasha wa Dj Miller, Nigihozo Hope yasohoye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2020, yavuze ko iyi album ya mbere umugabo we yasize akoze izajya hanze tariki 4 Ukuboza 2020.
Rigira riti ”Iyi album y’indirimbo icumi yakozwe na Producer Davydenko, hariho indirimbo zinyuranye yakoranye n’abandi bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda.”
Dj Miller wakundaga cyane umwana w’umukobwa Karuranga Shani akaba imfura ye, yanamwitiriye album ye ya mbere yise ‘Shani’.
Iyi album ‘Shani’, izaba iriho indirimbo zitigeze zisohoka ndetse n’izo Dj Miller yashyize hanze zigakundwa nka "Trainer" yakoranye na Christopher, "Boss" yakoranye na Nel Ngabo, "Belle" yakoranye na Peace&Urban Boys, "Stamina" yakoranye na Social Mula, "Iri joro ni bae" yakoranye na Dream Boys, Butera Knowless na Riderman kimwe na "Un million c’est quoi" yakoranye na Peace Jolis.

Dj Miller w’imyaka 30 y’amavuko yitabye Imana ku wa 5 Mata 2020 aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze iminsi arwariye Stroke.
Uyu mugabo ni umwe mu bari bafite izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga umuziki mu Rwanda. Yacuranze mu bitaramo bikomeye yaba ibisanzwe ndetse n’iby’abanyacyubahiro cyane ko yakunze kwiyambazwa mu birori byabaga binarimo abayobozi bakuru b’igihugu.
Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina 2015 n’ibitaramo bya New Years’ Vibes, yanaherukaga gucurangira imbaga y’abantu buzuye Kigali Arena muri East Africa Party.
DJ Miller yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo yari mu rugendo rwo kumurika album yayo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party, ibitaramo bikomeye bya Silent Disco byabaye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2018 n’ibindi byinshi cyane.
Zimwe mu ndirimbo zizaba zigize Album "Shani" ya Dj Miller




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!