00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Chance The Rapper yatse gatanya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 December 2024 saa 07:52
Yasuwe :

Umugore w’umuraperi Chancelor Johnathan Bennett wamamaye nka Chance The Rapper, yatse gatanya nyuma y’igihe babana baranabyaranye abana babiri b’abakobwa.

TMZ yanditse ko uyu mugore witwa Kirsten Corley yahisemo kwaka gatanya ku wa 13 Ukuboza 2024, nyuma y’imyaka itanu bari bamaze babana.

Muri Mata uyu mwaka bari batangaje ko bahisemo kuba batandukanye, ubwo biteguraga kwaka gatanya, ariko Kirsten kuri ubu akaba ari we wagaragaje ubushake bwo gufata iya mbere ayaka.

Ntabwo haramenyekana uburyo gatanya y’aba bombi iteye ku bijyanye no kwita ku bana babiri bafitanye bakiri bato; Kensli na Marli, gusa ubwo batangaza ko bahisemo kuba batandukanye bavuze ko bazakomeza gufatanya kurera abana babo.

Chance The Rapper na Kirsten barushinze mu 2019, mu birori byabereye mu Mujyi wa California bikitabirwa n’abarimo Kim Kardashian, Kanye West na Dave Chappelle.

Mu 2013 nibwo batangiye gukundana ndetse kuva icyo gihe akenshi Chance The Rapper yifashishaga urukundo rwabo mu bihangano bye.

Umugore wa Chance The Rapper yatse gatanya
Aba bombi bafitanye abana babiri b'abakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .