Yari ajyanywe na gahunda ndende y’ibitaramo yagombaga gukorera mu Burundi, kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu.
Yakiriwe bidasanzwe kuko yasanze itangazamakuru ryahuruye rimutegereje, abakobwa b’ikimero bamushyikiriza indabo, akomereza mu modoka ye ya Brabus yamutanze i Bujumbura kuko yo yanyuze inzira y’ubutaka, we aca iy’ikirere.
Ni na ko abapolisi b’u Burundi bari bamuherekeje nk’icyamamare. Icyakora yari ataramenya ko abarimo kumutambagiza Bujumbura, ari bo mu mwanya baza kumwambika amapingu.
Mu nzira yerekeza kuri Hotel yagombaga gucumbikamo, imodoka ze zahagaritswe n’abapolisi badasanzwe (special force), bikwije intwaro zikaze nk’abategereje icyihebe.
Bitewe n’uko byari ibintu atamenyereye mu Rwanda, Bruce Melodie n’abo bari kumwe baguye mu kantu ariko babihuza n’uko u Burundi ari igihugu kimaze iminsi kirimo ibibazo by’umutekano, babanza kwibwira ko ari ukubarindira umutekano. Byahe byo kajya!
Ibyari ibitwenge no kwicinya icyara byahindutse igishyika no kwigunga mu kanya nk’ako guhumbya, Bruce Melodie atabwa muri yombi nk’igisambo, ibyitiranyijwe no kurindirwa umutekano bihinduka ’akamashu’.
Inkuru zatangiye gucicikana ko Bruce Melodie yatawe muri yombi, bamwe bagwa mu kantu bibaza icyo azira, dore ko ibyavugwaga ari amakuru atarigeze agaragara mu bitangazamakuru.
Bamwe bibwiraga ko ari dosiye yoroshye ariko iminsi ibaye ibiri Bruce Melodie ari mu gihome i Bujumbura, akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.
Ni umugambi wacuzwe mu myaka ine, ufatwa nko kwihimura ku muziki nyarwanda.
Tugiye kugaruka ku muzi w’ikibazo cyashyize Bruce Melodie muri kasho, uko umugambi wo kumwihimuraho wacuzwe, imvano y’amananiza, ishyari n’ubuhemu ku muziki w’u Rwanda.
Byatangiye mu 2018
Bruce Melodie yaje gutumirwa n’uwitwa Toussaint Bankuwiha, ngo ajye gukorera ibitaramo bibiri i Bujumbura. Kimwe cyagombaga kuba ku wa 25, ikindi kikaba ku wa 28 Ukuboza 2018.
Icyakora, ku mpamvu yavuze ko zitamuturutseho, ntabwo yabashije kwitabira ibyo bitaramo.
Mu butumwa yageneye abakunzi be icyo gihe, Bruce Melodie yagize ati "Mbanje kubasuhuza! Nitwa Bruce Melodie, ubu butumwa bugenewe abantu bose bari i Burundi bari bantegereje mu bitaramo nari mpafite [...] impamvu ni ukubasaba imbabazi ntabwo byabashije gukunda ko tubikora ku bw’impamvu zitanturutseho, zitanaturutse ku badufashije gutegura."
Ibyo bitaramo byarabaye ariko kubera ko Bruce Melodie atagiyeyo, birahomba.
Icyo gihe mu Burundi hari hakiri umwuka mubi ushingiye ku mvururu zabaye mu 2015, zakurikiye umugambi wo kugerageza guhirika Perezida Pierre Nkurunziza, wegetswe ku Rwanda. Kugeza n’ubu icyo gitotsi ntikirashira, ku buryo amarembo agana i Burundi atarafunguka neza.
Ku bari biteguye cyane uyu muhanzi byabaye inkuru y’incamugongo. Kuva ubwo, Toussaint Bankuwiha wari wamutumiye ntiyasibye kugaragaza ko yahombejwe no kuba Bruce Melodie atabashije kugera i Burundi.
Yakomeje kuririra mu myotsi no gusaba Bruce Melodie ko bagabana igihombo, ariko ibiganiro bikomeza kugorana.
Icyo gihe Bruce Melodie yemeraga gusubiza 2000$ (2 000 000 Frw) yari yahawe mu ntoki nka ’avance’. Gusa uwari wamutumiye we yifuzaga 2000$ hiyongereyeho miliyoni 30 z’amafaranga y’u Burundi (asaga miliyoni 15 Frw), angana n’igihombo yavugaga ko yaguyemo.
Mu 2019, Toussaint Bankuwiha yagerageje kwitabaza inkiko zo mu Rwanda, ashaka n’umwavoka, nyuma aza guhagarika ikirego ahubwo atangira gucura umugambi wo kuziyishyuriza ku ngufu.
Umujinya n’umugambi wo kwiyishyuriza wiyongereye mu 2021, ubwo Bruce Melodie yari yatangaje ko afite ibitaramo bibiri i Burundi, kandi ataraganira n’uyu mugabo bafitanye ibibazo.
Bankuwiha yatunguwe no kumva ko Bruce Melodie afite igitaramo i Bujumbura, agerageza kuvugisha Ndayisaba Lee warebereraga inyungu z’uyu muhanzi, ariko ntibabasha kumvikana.
Na we yavugaga ko ibyo bishyura ari 2000$ uyu muhanzi yahawe, ibijyanye n’igihombo akomeza kubitera ishoti.
Abonye ko Bruce Melodie agiye kujya i Burundi kandi yananiwe kumvikana na we, Bankuwiha yatangiye gukusanya ibyangombwa byazatuma uyu muhanzi akurikiranwa mu butabera bw’i Burundi, mu gihe yaba ahageze.
Icyakora uyu mugambi waje gupfuba, nyuma y’uko Leta y’u Burundi ihagaritse ibitaramo bya Bruce Melodie hitwikiriwe umutaka wa Covid-19.
Toussaint Bankuwiha ntiyavuye ku izima
Nyuma y’umwaka wose yibaza uko azishyuza Bruce Melodie, Bankuwiha yaje gusakirwa ubwo yumvaga inkuru y’uko Bruce Melodie yaba agiye gutaramira i Burundi muri Nzeri 2022.
Uyu mugabo w’umukire mu Burundi, yagerageje kubanza kuvugana na Bruce Melodie n’abagize ikipe imufasha mu muziki, ntibabasha kumvikana nk’uko byagenze mu myaka yari ishize.
Ibi byatumye yongera kubura dosiye, ashaka uburyo yazishyurizwa n’inzego z’ubutabera mu Burundi, igihe cyose Bruce Melodie yaba ahakandagiye.
Yegeranyije impapuro mu ibanga rikomeye, aca hirya no hino atanga ikirego muri Polisi, ndetse asaba ko Bruce Melodie atazataramira iwabo batabanje gukemura ikibazo cye.
Ng’uko uko Bruce Melodie wari utegerejwe mu bitaramo byo ku wa 2-3 Nzeri 2022 yisanze ageze i Bujumbura ku wa 31 Kanama 2022, ahita atabwa muri yombi.
Umwana uri iwabo…
Agitabwa muri yombi, Bruce Melodie yongeye kubwira Polisi y’u Burundi ko yemera kwishyura 2000$ yahawe, ariko ibyo kwishyura igihombo cya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Burundi atabikozwa kuko atazi niba cyaranabayeho.
Uko yavugaga ibi, ni ko uwamureze yavugaga ko adashobora kwemera 2000$ cyane ko kutitabira igitaramo kwe byamuteye igihombo gikomeye.
Nyuma y’impaka ndende, Polisi yafashe icyemezo cyo gufunga Bruce Melodie kugeza abashije kumvikana n’uwamureze.
Ku wa 1 Nzeri 2022 abareberera inyungu za Bruce Melodie bemeye kwishyura ibyo uyu mugabo yasabaga, nibura ngo barebe ko yarekurwa, agakomeza imyiteguro y’ibitaramo bye.
Nyuma yo kwishyura miliyoni 30 z’amafaranga y’u Burundi z’igihombo ndetse na 2000$, Toussaint Bankuwiha akayabika, Polisi y’u Burundi yahise ivuga ko ikomeje gufunga uyu muhanzi kuko agomba kumvikana n’uyu mugabo ku ndishyi ari kumusaba ingana n’izindi miliyoni 30 z’amafaranga y’u Burundi.
Hari ikindi kibyihishe inyuma
Uretse kwishyuzwa umurengera, benshi mu bakurikiranira hafi umuziki w’u Rwanda bahangayikishijwe bikomeye n’uko hashobora kuba hari agahimano, katuma n’ibitaramo uyu muhanzi yateguye i Burundi bitaba.
Ibi barabishingira ku gitaramo cya mbere cyagombaga kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, none itariki igeze uyu muhanzi akiri mu maboko ya Polisi.
Bitewe n’uko batazi igihe iki kibazo kizakemukira, hari n’abafite impungenge z’uko n’igitaramo cyo ku wa 3 Nzeri 2022 gishobora kuburizwamo, nubwo imyiteguro yacyo irimbanyije.
Aha buri wese ahita yibaza ukwiye kuzaryozwa iki gihombo mu gihe Leta y’u Burundi yaba itereye agati mu ryinyo, ikananirwa guhuza aba bahanganiye mu maso yayo.
Mu bagaragaje ko batashimishijwe n’ibyabaye kuri Bruce Melodie harimo abahanzi b’i Burundi nka Kidum, Sat B, B Face, n’abandi batahwemye kugaragaza ko batishimiye uko Leta yabo iri kwitwara muri iki kibazo.
Aba bahanzi bagaragaje ko mugenzi wabo yakishyujwe ibyo yahawe ariko ntihabeho kubangamira ibikorwa yari agiye gukorera mu Burundi.
Muri iyi minsi abafite ijambo mu muziki w’u Burundi ntibasiba kugaragaza ko batishimiye uko umuziki w’u Rwanda warenze ku w’u Burundi.
Bakunze kutishimira uburyo abahanzi bo mu Rwanda bari gutumirwa cyane mu bitaramo by’i Burundi, bakayoragurayo amafaranga bakitahira.
Byaje kuba bibi bamenye ko ibitaramo Bruce Melodie ari gutegurayo, arimo kubyikorera afatanyije n’ikipe imufasha, aho kuba byategurwa na sosiyete zisanzwe zitegura ibitaramo mu Burundi.
Bivuze ko igice kinini cy’amafaranga yagombaga kuva muri ibi bitaramo yagombaga gutaha mu Rwanda, kubera ko nta kuboko kw’Abarundi kwari mu mitegurire yabyo.
Amakuru ava mu bakurikiranira hafi imyidagaduro mu Burundi, avuga ko Abarundi bababaye ku buryo bashoboraga gukora ibishoboka byose bakabangamira ibitaramo by’uyu muhanzi, kugeza bitabaye.
Aha niho bamwe bahera bakeka ko haba hari n’andi maboko ari kwifashishwa mu kubangamira ibitaramo by’uyu muhanzi (udasize na bitugukwaha), ubundi Melodie agatinzwa muri kasho kugeza atabashije gukora ibitaramo bye, agataha uko yagiye.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!