00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo yatawe muri yombi azira kuvogera urugo rwa Jennifer Aniston

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 7 May 2025 saa 11:53
Yasuwe :

Polisi yo mu mujyi wa Los Angeles yataye muri yombi umugabo ukurikiranyweho gutwara imodoka akayinjiza ku ngufu mu irembo ry’inzu ya Jennifer Aniston, umukinnyi wa filime uri mu bakomeye muri Hollywood.

Byabaye ku wa 5 Gicurasi 2025, ahagana Saa Sita n’iminota 20 z’amanywa ku muhanda wa Airole Way wo mu gace ka Bel Air, kazwiho kuba gatuwemo n’abaherwe n’ibyamamare.

Umuvugizi wa Polisi ya Los Angeles, Jeff Lee, yavuze ko polisi yatabajwe kubera umuntu ukekwaho ubujura wari winjiye mu rugo atwaye imodoka, akayinyuza mu muryango w’irembo ry’inzu y’umukinnyi wa filime Jennifer Aniston.

Ni mu gihe umupolisi witwa David Cuellar, yatangarije CNN ko Jennifer Aniston yari mu rugo rwe ubwo ibi byose byabaga, ndetse ko n’umurinzi we ari we wafashe uyu mugabo kugeza ubwo polisi yahageraga.

Polisi yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane niba uyu mugabo yabikoze abigambiriye cyangwa niba byari impanuka.

Jennifer Aniston wahoze ari umugore wa Brad Pitt, ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse izina ku rwego mpuzamahanga. Yamenyekanye nko muri filime zirimo ‘Friends’, ‘Murder Mystery’, ‘Just Go With It’ n’izindi.

Hatawe muri yombi umugabo wanyujije imodoka mu irembo ry’inzu ya Jennifer Aniston

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .