Byabaye ku wa 5 Gicurasi 2025, ahagana Saa Sita n’iminota 20 z’amanywa ku muhanda wa Airole Way wo mu gace ka Bel Air, kazwiho kuba gatuwemo n’abaherwe n’ibyamamare.
Umuvugizi wa Polisi ya Los Angeles, Jeff Lee, yavuze ko polisi yatabajwe kubera umuntu ukekwaho ubujura wari winjiye mu rugo atwaye imodoka, akayinyuza mu muryango w’irembo ry’inzu y’umukinnyi wa filime Jennifer Aniston.
Ni mu gihe umupolisi witwa David Cuellar, yatangarije CNN ko Jennifer Aniston yari mu rugo rwe ubwo ibi byose byabaga, ndetse ko n’umurinzi we ari we wafashe uyu mugabo kugeza ubwo polisi yahageraga.
Polisi yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane niba uyu mugabo yabikoze abigambiriye cyangwa niba byari impanuka.
Jennifer Aniston wahoze ari umugore wa Brad Pitt, ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse izina ku rwego mpuzamahanga. Yamenyekanye nko muri filime zirimo ‘Friends’, ‘Murder Mystery’, ‘Just Go With It’ n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!