00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo wishyurwaga na Diddy ngo asambanye Ventura, yareze uwo mugore gukuramo inda yamuteye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 July 2025 saa 10:07
Yasuwe :

Umwe mu bagabo bishyurwaga na Diddy kugira ngo basambane na Cassie Ventura yatanze ikirego avuga ko Cassie yamwanduje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse agakuramo inda yamuteye, atabimubwiye.

Uyu mugabo witwa Clayton Howard, uvuga ko yitwaga “Dave” igihe yakodeshwaga kugira ngo ajye mu bikorwa by’ubusambanyi na Diddy na Cassie, yabivuze mu kirego gishya yatanze nk’uko byatangajwe na TMZ.

Howard avuga ko yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ubwo yasambanaga na Cassie batikingiye, ndetse ngo yamuteye inda Cassie aza kuyikuramo atabimubwiye, kandi akomeza kujya amusambanya batikingiye.

Howard ari mu bagabo barindwi abashinjacyaha ba leta bavuga ko Diddy, yajyaga atwara mu zindi leta ngo bajye mu bikorwa by’ubusambanyi.

Avuga ko yatangiye gukodeshwa na Diddy na Cassie guhera mu 2009 mu birori bya freak-offs, mu gihe cy’imyaka irenga itanu, bakomeza kumuhatira kujya mu bikorwa byo gusambana mu buryo bw’ubucuruzi, no kwishimisha mu buryo bw’ibyifuzo byabo byihariye by’imibonano mpuzabitsina.

Howard avuga ko Diddy na Cassie bamuhaga ibiyobyabwenge, bakamukomeretsa mu marangamutima no ku mubiri, avuga ko ngo bari bafitanye umubano mubi wuzuyemo ihohoterwa ryo mu ngo ryakundaga kubamo urugomo.

Avuga ko Cassie yamuhatiraga gufata ikiyobyabwenge cya ‘ecstasy’ no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ndetse akamusaba kwikinisha amasaha menshi bigatuma igitsina cye gikomereka, uruhu rukavaho ndetse akazanaho udusebe.

Howard avuga ko ibyo yanyuzemo byamusigiye ibikomere ku mubiri no ku mutima, kubura amafaranga yakagombye kubona mu kazi, gutakaza amafaranga yivuza, ububabare n’agahinda, ihungabana no kubura uburyohe bwo kubaho.

Nubwo atigeze ahamagarwa ngo atange ubuhamya mu rubanza rwa Diddy, izina rye ryagiye ryumvikana kenshi mu buhamya bwatanzwe, harimo ubwo umukozi wa leta yavuze ku bijyanye n’uko Howard yabaga muri hoteli no ku rugendo rwo kuva New York ajya Los Angeles yakoraga, byose byishyuwe na Diddy.

Diddy aheruka kugirwa umwere ku byaha byo gucura umutwe w’ubugizi bwa nabi no ku byaha byo gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi, ariko ahamwa n’ibyaha bibiri byo gutwara abantu hagamije kubakoresha ubusambanyi, yahamijwe ko yakoreye Cassandra ‘Cassie’ Ventura n’uwiswe Jane Doe mu mategeko mu rwego rwo kurinda umutekano we. Aba bose bahoze ari abakunzi be.

Urukiko ruheruka gutera utwatsi icyifuzo cyo kuba afunguwe mu gihe ategereje gukatirwa. Urubanza rwe ruzasomwa by’agateganyo ku wa 3 Ukwakira 2025.

Umugabo wishyurwaga na Diddy ngo asambanye Ventura, yareze uwo mugore kumukuriramo inda akanamwanduza indwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .