Umugabo wese ukunda abagore bari kumunyitirira! Bahati yavuze uko yabenzwe kubera filime

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nyakanga 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi filime z’uruhererekane zitambuka kuri internet zisa naho arizo zikomeye ku isoko rya Sinema Nyarwanda, imwe muri izi igezweho ni iyitwa Mbaya igaragaramo umukinnyi witwa Makaca wamenyekanye nka Bahati mu itsinda rya Just Family.

Bahati Makaca ukina muri iyi filime akunda abagore ku buryo bukabije cyane ko aba abeshya icyarimwe abarenga batatu.

Nubwo ari ikinamico, uyu musore wamenyekanye cyane nk’umuhanzi avuga ko byatangiye kumugiraho ingaruka mu buzima busanzwe.

Ati ”Ni ibintu bitabura ahubwo biri ubu, njya gutereta umukobwa akanyanga, abantu bafite ukuntu basanisha filime n’ibintu bisanzwe. Ntabwo ngitereta n’umukobwa ngo anyemere, ahita avuga ngo wowe Makaca?”

“Biba bigeze ku rwego umuhungu wese ukunda abagore cyane basigaye bamwita Makaca, nzi ingero nyinshi z’abasore bamaze guhabwa iri zina kubera gukunda abakobwa.”

Bahati yavuze ko hari igihe yagiye gutereta umukobwa akamuhakanira kubera ibintu akina muri Mbaya Series.

Yasoje agira ati ”Njye ndabizi neza ko kubona umugore ari ibintu bizagorana cyereka nindongora uwo dukinana.”

Uyu musore akina akundana n’umukobwa witwa Umutesi Solange wamenyekanye nka Jéssica ariko akamuca inyuma cyane. Amakuru avugwa ariko ba nyiri ubwite bahakanye bivuye inyuma ni uko baba banakundana byo mu buzima busanzwe.

Kuri we ashimangira ko ababavuga mu rukundo ari abakunda kubabonana kenshi.

Yakomeje ati "Twe dukunda kuba turi kumwe nk’abantu bahuje akazi, birashoboka ko twaba turi kwandika filime cyangwa tujya izindi nama ariko ntabwo dukundana.”

Jéssica na we avuga ko gukina acibwa inyuma na Makaca muri filime ari ibintu abantu bahuza n’ubuzima bwe busanzwe nyamara atari byo.

Ati ”Ahubwo ni byo bimbaho, abantu benshi babanje kugira ngo ndubatse, ndatambuka bakavuga ngo dore disi wa mukobwa warushye, wagowe. Bakambaza niba biramutse bimbayeho no mu buzima busanzwe ariko nakwitwara.”

Bahati Makaca nkuko yitwa ubusanzwe ni umukinnyi wa Filime ariko akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane mu itsinda rya Just Family, mu gihe Umutesi Solange uzwi nka Jéssica, Mbaya series ariyo ya mbere yari akinnye.

Iyi filime igeze kuri Episode ya 65, agace ka mbere kayo kararangiye ubu bari mu myiteguro yo gutangira gusohora aka kabiri kayo mu minsi iri imbere.

Ikiganiro n’aba bakinnyi ba filime "Mbaya series"

Bahati ukina muri Mbaya Series yitwa Makaca yamenyekanye mu Itsinda rya Just Family
Bahati na Umutesi Solange uzwi nka Jéssica bahakanye ko nta rukundo rudasanzwe ruri hagati yabo
Bahati avuga ko azagorwa no kubona umukunzi bitewe n'ibintu akina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .