Uyu muhanzi mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, ahishura ko ari umufana wa FC Barcelona, ibyanamuviriyemo kugenda yimukana n’abayubatsemo izina.
Kuri ubu asigaye ari umufana wa Manchester City kubera umutoza wayo Pep Guardiola wahoze atoza FC Barcelona akanayubakiramo izina bikomeye.
Uretse izi kipe, Cyusa ni umufana ukomeye wa Inter Miami ikinamo Lionel Messi akunda ku rwego rwo hejuru.
Ati “Ubundi ndi umufana wa FC Barcelona, cyera niyo gusa nifaniraga ariko hari ukuntu nagiye nimukana n’abayirimo, ubu nsigaye ndi umufana wa Man City kubera umutoza wayo, nkanafana Inter Miami kubera Lionel Messi.”
Uyu muhanzi ahamya ko urukundo akunda ruhago rwakomejwe na Lionel Messi, agahamya ko mu gihe uyu rutahizamu wa Inter Miami azaba asezeye ruhago, na we urukundo rwayo ruzaba rumaze kugabanuka.
Mu Rwanda Cyusa ni umukunzi wa APR FC ariko udakunze kujya kureba imikino yayo kuko yabihiwe n’uko imikino yo mu Rwanda itegurwa.
Ati “Mu Rwanda nunga mu rya Perezida wacu, uretse urukundo rwo kuba ari umupira wacu, ujya ku kibuga ukareba ukuntu umuntu akina ukabona […] ni ibintu byasubiye inyuma.”
Cyusa utibuka neza igihe aherukira ku kibuga kureba imikino ya APR FC, yavuze ko yacitse ku kibuga kuko yabonaga imyiteguro y’umukino ikorwa mu buryo budashamaje.
Ati “Nabara inshuro nagiye kuri stade kureba imikino. Naragendaga buri gihe nkumva umwanya nafashe, igihe bintwaye, nshobora kwishima kuko ikipe yanjye yatsinze ariko nkareba uburyo yabiteguyemo nkabona ntabwo biri ku rwego rwo hejuru, ariko ntekereza ko bizaza vuba aha.”
Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki gakondo, kuri ubu akaba ari mu myiteguro y’igitaramo cye yise Migabo giteganyijwe ku wa 8 Kamena 2024.
Ni igitaramo uyu muhanzi azakorera muri Camp Kigali, kugeza ubu akaba amaze gutangaza Itorero Inganzo Ngari riri mu bazamufasha.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!