Umucuruzi w’amafi wahindutse umuhanzi! Urugendo rwa Marchal Ujeku uririmba ‘Amashi’ abifatanya n’ubufundi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Marchal Ujeku ni umwe mu bahanzi bafite umwihariko udasanzwe ndetse aho kuririmba Ikinyarwanda yahisemo guhesha ikuzo ururimi rw’aho akomoka ku Nkombo ruzwi nk’amashi.

Uyu musore w’imyaka 28 amashuri abanza yayize ku ‘Nkombo’ ku kigo cya Saint Joseph Nyamasheke, aho yize Imibare, Ubugenge n’Ubutabire. Yize mu Buhinde ibijyanye n’ubuganga ariko aza kubivamo ajya kwiga Ubwubatsi muri Makerere University ndetse n’Ubucuruzi Mpuzamahanga muri Mount Kenya University. Ubu ari gushaka impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu mu by’ubucuruzi.

Ni umwana wa karindwi mu bana 12. Ubusanzwe yitwa Ujekuvuka Emmanuel Marchal ari naho yakuye amazina ye akoresha mu buhanzi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko kuririmba ari impano yavukanye kuva akiri umwana ikagenda ikura kugeza aho yaje kuvamo umuhanzi uririmba ku giti cye.

Ati “Nakuze ndi umuririmbyi mu Itorero ryo ku Nkombo ryitwa Abasamyi ba Nkombo ndetse na nyogokuru ubyara Papa ari mu barishinze. Narigiyemo niga mu mashuri abanza ariko nkaba n’ubundi mbyina no mu bukwe yaba indirimbo zanjye cyangwa iz’abandi, nagiye no mu makorali atandukanye muri Kiliziya Gatolika. Ntangiye kwiga mu mashuri yisumbuye nahise njya muri Orchestre yitwa Amis des Jeunes nkomeza umuziki.”

Avuga ko mu 2016 asoje kaminuza aribwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere. Ubu amaze gukora indirimbo zirindwi, ndetse ari gutegura album ye ya mbere izaba yitwa ‘Bombole Bombole’.

Ati “Byaturutse ku rukundo nakundaga ikirwa mvukamo. Nakuze mbona kiriho amahirwe menshi abantu bahatuye bashobora gukora bigatuma abandi bantu batahatuye bakimenya. Njye nabibonaga mu buryo bw’ubumenyi. Icyo nashakaga ni ukubanza kwiga. Uru rukundo rero rwanjye rwatumye mfata umuco w’aho nkawumenyekanisha kuko abantu babashije kwiga bakagira aho bagera bawirengagiza.”

Yavuze ko kuva iwabo agera mu Mujyi wa Kigali ari urugendo rwari rukomeye kuko byari bigoye ko wabona umuntu w’iwabo uza muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda uko yishakiye.

Ati “Urugendo rwanjye kuva ku Nkombo kugera muri Kigali narwita nk’amateka akomeye cyane kuko kera ngituye ku Nkombo ikintu cya mbere nifuzaga ni ukuba nakandagiza ikirenge muri Kigali. Byari bigoye cyane kuko wasangaga n’ababyeyi batubwira ko ahantu kure bazi ari mu Karere ka Rusizi. Nahise numva rero kugira nzahagere ari umuziki cyangwa se kwiga.”

Yakomeje avuga ko yarinze arangiza amashuri abanza ataragera muri Kigali. Mu wa Kabiri w’amashuri yisumbuye nibwo bakoze igeregezwa bababwiye ko abazatsinda bazabatembereza muri Kigali, aza kugira amahirwe aza muri abo bitwaye neza.

Ati “Urugendo ntabwo rwanyoroheye kuko nkirangiza kwiga nahise nshaka uko naza gukomeza ubuzima muri Kigali. Naraje byari bigoye, nari ntegereje kureba niba naritwaye neza mu kizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye. Nahise nerekeza Nyabugogo, ntangira gucuruza isambaza kuko nifuzaga guteza imbere ibikomoka iwacu kandi n’izo Sambaza zaturukaga mu Kivu.”

Yegereye ababyeyi bacuruzaga Isambaza i Nyabugogo ajya muri Koperative, akajya azidandaza mu Ndobo. Nyuma yaje gutsinda ajya kwiga muri Kaminuza atangira gusunika ubuzima.

Ati “Nabikoze ari nko gushaka amaramuko ariko naje gusanga ari ubucuruzi bwiza kuko byaranyungukiye, bimaze kunyungukira kuko nari natangiye gushaka ibyangombwa byo kujya kwiga hanze mpita mbihagarika ariko mbisigira abandi bantu.”

Yari afite gahunda yo kwiga ubwubatsi ariko ababyeyi bakamubwira ko agomba kujya kwiga Ubuganga ari nabwo yagiye kwiga mu Buhinde ariko nyuma y’amezi umunani agahita abivamo.

Ati “Natangiye gusoma ibitabo nsanga umuntu iyo akurikiye ikintu yiyumvamo aribyo biba ari byiza. Naje guhita mbivamo njya mu bwubatsi. Mu 2014 nkora icyitwa Marchal Construction Group.”

Avuga ko kujya kwiga mu Buhinde yabigezeho abifashijwemo n’ubushabitsi buciriritse yakoraga ariko yari afite na Bourse yo kujya kwigayo. Hari n’abaterankunga bamufashije barimo na Padiri Ubald Rugirangoga.

Uyu muhanzi yashinze inzu ifasha abahanzi yise ‘Culture Empire’ ifasha abahanzi b’abanyempano bakizamuka ariko ni Marchal Ujeku wenyine wasinyemo.

Iwabo baramwirahira

Ati “Abantu benshi tujyanye ku Nkombo nibo batanga ubuhamya, si ku Nkombo gusa n’umunyarwanda akoze ikintu kigaragaza ikirango cy’u Rwanda bajya bamwirahira. Gukorera ubuvugizi ahantu runaka ntabwo bisaba kujya mu buyobozi ubu n’ubu ushobora no kubigaragariza mu ndirimbo.”

Iyo agerageje kubyina imbyino zo ku Nkombo yagiye hanze y’u Rwanda, abantu barishima cyane. Ashishikariza abahanzi bo mu Rwanda kuririmba cyane indirimbo ziganjemo umuco nyarwanda.

Avuga ko hari umu-Producer wo muri Nigeria wigeze kumva indirimbo ye na Mani Martin akayikunda cyane, bigaragaza ko n’abahanzi bo mu Rwanda bafite umuziki mwiza bagurisha ku banyamahanga ariko bakaba batabizi.

Marchal Ujeku amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo ‘Ntakazimba’, ‘Bombole Bombole’, ‘Omwana akwira’ yakoranye na Mani Martin, ‘Bikongole’, Kuch Kuch Rwanda’ yahuriyemo n’Umuhinde Ross T Nathan wakunze ibihangano bye ndetse na Mutima n’izindi.

Marchal Ujeku afite umwihariko wo kuba aririmba mu muco gakondo wo ku Nkombo

Reba iyitwa ‘Ntakazimba’ aheruka gushyira hanze

Reba Ikiganiro yagiranye na IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .