Umucuranzi w’icyamamare i Burundi Buddy Magloire yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukwakira 2019 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Nibigigwe Jean Marie Magloire wamenyekanye nka Buddy Magloire yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019, yitabye Imana aguye mu Bubiligi.

Buddy Magloire wari umaze igihe aba mu Rwanda kuva yahahungira mu 2015 yitabye Imana aguye mu Bubiligi, aho yari yagiye kwivuriza nyuma yuko mu Rwanda byari byananiranye.

Uyu mucuranzi wamenyekanye cyane i Burundi mu myaka ya za 1980. Yabanje kurwarira i Kigali nyuma ajya kwivuza mu Bubiligi aho yari amaze amezi make. Biravugwa ko yishwe n’indwara ya diabète.

Uyu mugabo yacuranze mu ndirimbo "Indege irahinda" yari iya Orchestre Akeza Mutima, yamenyakanye cyane mu myaka yatambutse.

Ugukundwa kw’iyi ndirimbo kwatumye mu 2001 Kidum ayisubiramo akora iyitwa "Yaramenje", mu 2009 uwitwa R Flo nawe ayisubiramo.

Buddy Magloire yakoze Studio ikomeye i Burundi yitwaga Next Level yakorerwagamo n’abahanzi batandukanye barimo; Yvan Muzika, Mukombozi, Kiki Toure n’abandi benshi.

Buddy yivuje mu Rwanda kuva mu 2015, muri CHUK bamuciye akaguru. Mu minsi ishize yagiye kwivuriza mu Bubiligi ari naho yaguye.

Buddy Magloire wari umaze igihe aba mu Rwanda yaguye mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .