Umucamanza yatesheje agaciro ikirego cy’umwe mu bagabo wareze Michael Jackson kumufata ku ngufu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Umucamanza Mark A. Young wo muri California yatesheje agaciro ikirego cya James Safechuck washinjaga sosiyete za Michael Jackson kuba iri mu byamwoshyaga mu gukora ibikorwa birimo n’ibyo gufata ku ngufu abana b’abahungu batarageza imyaka y’ubukure nawe arimo.

James Safechuck yavugaga ko yahohotewe n’iki cyamamare ubwo yari afite imyaka 10. Yari ahuje ikirego n’uwitwa Wade Robson washinjaga Michael Jackson kumusambanya afite imyaka irindwi.

Kuri ubu, Wade Robson afite imyaka 38 naho James Safechuck afite 42.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka abagabo babiri bombi batsinze ubujurire muri California, kugira ngo bajyane amasosiyete ya Jackson mu rubanza.

James Safechuck mu 2014 yajyanye mu nkiko sosiyete za Jackson zirimo MJJ Productions na MJJ Ventures, avuga ko ‘zari zarashinzwe hagamijwe gufasha Michael Jackson gufata abana ku ngufu kandi zikaba zarabigezeho.”

Gusa, mu ntangiro z’iki Cyumweru, Umucamanza Mark A. Young, yatesheje agaciro iki kirego avuga izi sosiyete zitari fite inshingano zo kwita kuri Safechuck cyangwa abandi barega Michael Jackson.

Nyuma y’iki cyemezo, Jonathan Steinsapir na Howard Weitzman, bahagarariye MJJ Productions na MJJ Ventures, babwiye BBC, ko bishimiye umwanzuro wafashwe n’urukiko.

Mu minsi ishize hakozwe filime yitwa “Leaving Neverland” ivuga uburyo umuhanzi wafatwaga nk’Umwami w’injyana ya Pop, Michael Jackson, yasambanyije abana b’abahungu ku ngufu, ibintu byababaje abayirebye.

Iyi filime yerekanywe mu iserukiramuco rya sinema rizwi nka Sundance Film Festival 2019, ryabereye mu nyubako ya Egyptian Theatre mu Mujyi wa Park City muri Leta ya Utah.

Iyi filime ishingiye ku witwa Wade Robson uvuga ko Michael Jackson yamusambanyije kuva afite imyaka irindwi kugeza agize 14 na James Safechuck wari ufite imyaka 10.

Leaving Neverland imara amasaha ane yerekanywe kuri Televiziyo y’Abongereza Channel 4 na HBO. Igaragaza uko aba bagabo baryamanye na Michael Jackson, mu gihe yari akunzwe mu 1980 kugera mu 1990 n’uko byabateye ihungabana.

Uretse ubuhamya bw’aba bavuga ko basambanyijwe na Michael Jackson, muri iyi filime hagaragaramo abo mu miryango yabo barimo ba nyina, abagore babo, n’abandimwe ba Robson.

Humvikanamo ibisa nk’ijwi rya Michael Jackson yoherereje Robson, ubutumwa bwinshi bwa fax yamwoherereje n’ikiganiro yagiranye na Safechuck bari mu ndege ye bwite.

Iyi filime ijya hanze, Robson yavuze ko ntacyo bashobora guhindura ku byababayeho kandi ko ntacyo bakora kuri Michael Jackson kuko yapfuye, ahubwo icyo bagamije ari ugukura mu bwigunge abahuye n’iki kibazo no kumenyesha abafite inshingano zo kurera abana iby’iki kibazo.

Safechuck we yavuze ko batigeze bishyurwa ngo bagaragare muri iyi filime ndetse ko nta ndonke bayitegerejemo.

Muri 2013 Robson yatanze ikirego avuga ko ihungabana yagize ryamuhatiye kuvugisha ukuri ko yasambanyijwe na Michael Jackson. Nyuma y’umwaka umwe Safechuck na we yatanze ikirego urukiko rwanzura ko ibirego byabo nta shingiro bifite. Ari nabwo bongeye kujya mu manza bajurira none nabyo ntacyo byatanze.

Michael Jackson na Wade Robson wamushinjaga kumusambanya afite imyaka irindwi
Micheal Jackson na James umushinja kumusambanya akiri umwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .