00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyinnyi Kellyboo yerekanye inkumi bakundana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 September 2022 saa 03:12
Yasuwe :

Musengayire Yvette wamenyekanye nka Kellyboo, umubyinnyi ukunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo akaba na DJ uri kubyimenyereza muri iyi minsi, yamaze kwerekana umukunzi yemeje ko bamaranye umwaka.

Ku wa 6 Nzeri 2022 Kellyboo yashyize hanze amafoto amugaragaza yifatanya n’umukunzi we kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, hari iyari iherekejwe n’amagambo y’imitoma ikomeye yateraga umukunzi we.

Kellyboo yagize ati “Uyu munsi turi kukwizihiza rukundo rwanjye. Ndakwifuriza imigisha ku yindi, mfite ibyishimo byo kukugira mu buzima bwanjye. Uri buri kimwe cyose kuri njye ngukunda buri gihe.”

Kellyboo usanzwe ari umubyinnyi ukomeye akaba n’umwe mu bakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo, kuri ubu ari kwimenyereza umwuga wo kuvanga imiziki.

Mu ndirimbo Kellyboo amaze kugaragaramo harimo “Kebuka ngufotore” ya Diplomate gusa muri iyi minsi azwi mu zindi nka “Suko” ya The Ben, “Fata amano” ya Platini na Safi Madiba, “Igare” ya Mico The Best, “Isubireho” ya Nsengiyumva n’izindi zinyuranye.

Amakuru ahari ahamya ko Kellyboo n'iyi nkumi bamaze umwaka bakundana
Bizihiza isabukuru y'amavuko y'uyu mukobwa, Kellyboo niwe wamufashije gukata umutsima
Mu mafoto yasangije abamukurikira, Kellyboo yagaragaje uko ajya agirana ibihe byiza n'uyu mukobwa bakundana
Kellyboo n'umukunzi we mu mwenda wa 'Kigali we share'
Amagambo yiganjemo imitoma niyo Kellyboo yabwiye umukunzi we ku munsi we w'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .