00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi wa Niyo Bosco yashyinguwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 April 2025 saa 04:34
Yasuwe :

Ngayabanyaga Augustin, umubyeyi wa Niyo Bosco uherutse kwitaba Imana ku wa 23 Mata 2025, yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Mata 2025 mu irimbi rya Busanza.

Ni umuhango witabiriwe n’abavandimwe ndetse n’inshuti z’umuryango w’uyu muhanzi uri mu bubatse izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda.

Uyu muhango wabimburiwe no gufata umubiri wa nyakwigendera mu bitaro wari uruhukiyemo, hakurikiraho gusezera kuri nyakwigendera mu rugo iwe mbere y’uko umubiri we ujyanwa mu irimbi rya Busanza aho yashyinguwe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Niyo Bosco yagize ati “Ukomeze kuruhukira mu mahoro mubyeyi, umunsi w’agahinda uba muremure kuruta umwaka w’ibyishimo.”

Umubyeyi wa Niyo Bosco yaherukaga kugaragara mu bijyanye n’imyidagaduro mu 2022 ubwo yari yaherekeje umuhungu we mu birori bya The Choice Awards aho yanegukanye icya “Best Male Artist” kiba icya mbere cye.

Icyo gihe uyu mubyeyo yari yagaragaje ko yishimiye intambwe umuhungu we yari yateye, ndetse aboneraho gushimira buri umwe wagize uruhare mu gutuma agera aho ageze.

Agahinda kari kose mu maso ya Niyo Bosco ubwo yaherekezaga bwa nyuma umubyeyi we
Umubyeyi wa Niyo Bosco yashyinguwe mu irimbi rya Busanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .