Ni umuhango witabiriwe n’abavandimwe ndetse n’inshuti z’umuryango w’uyu muhanzi uri mu bubatse izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda.
Uyu muhango wabimburiwe no gufata umubiri wa nyakwigendera mu bitaro wari uruhukiyemo, hakurikiraho gusezera kuri nyakwigendera mu rugo iwe mbere y’uko umubiri we ujyanwa mu irimbi rya Busanza aho yashyinguwe.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Niyo Bosco yagize ati “Ukomeze kuruhukira mu mahoro mubyeyi, umunsi w’agahinda uba muremure kuruta umwaka w’ibyishimo.”
Umubyeyi wa Niyo Bosco yaherukaga kugaragara mu bijyanye n’imyidagaduro mu 2022 ubwo yari yaherekeje umuhungu we mu birori bya The Choice Awards aho yanegukanye icya “Best Male Artist” kiba icya mbere cye.
Icyo gihe uyu mubyeyo yari yagaragaje ko yishimiye intambwe umuhungu we yari yateye, ndetse aboneraho gushimira buri umwe wagize uruhare mu gutuma agera aho ageze.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!