00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi wa Miss Elsa Iradukunda yatakambye asabira umukobwa we imbabazi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy, Thamimu Hakizimana
Kuya 9 May 2022 saa 05:38
Yasuwe :

Umubyeyi wa Iradukunda Elsa, Mukandekezi Christine yarize aratakamba asaba ko umukobwa we yafungurwa kuko ku bwe asanga arengana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yatanze kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022, umubyeyi wa Miss Iradukunda yavuze ko afite ikibazo cy’umukobwa we wavuye mu rugo iwe agiye gusenga bikarangira ahamagajwe kuri RIB.

Ati “Yavuye mu rugo agiye gusenga, aza kuduhamagara atubwira ko RIB imuhamagaje, tubonye butangiye kwira dutangira kujya tumuhamagara ariko telefoni ye yari yavuyeho.”

Uyu mubyeyi avuga ko bigeze saa mbiri z’ijoro aribwo yagiye kubaza kuri RIB, ahageze aza kubwirwa ko umwana we asigaranywe n’uru rwego rw’Ubugenzacyaha.

Uyu mubyeyi avuga ko umukobwa we afunzwe akurikiranyweho iby’inyandiko yagiye hanze igaragaza abakobwa bashaka kuvugira Ishimwe Dieudonne wari usanzwe ategura irushanwa rya Miss Rwanda.

Muri iki kiganiro, uyu mubyeyi yaboneyeho no guhakana amakuru yavugwaga ko umukobwa we yaba atwite inda y’uyu musore bakoranaga muri Rwanda Inspiration Back Up.

Yavuze ko Iradukunda ari umukobwa ufitiye akamaro Abanyarwanda muri rusange, ndetse nawe amaze kwiteza imbere ku rwego rwo hejuru.

Ati “Umwana wanjye ni umwana uhagaze neza wihesha agaciro, irushanwa rifite icyo ryamumariye kandi bimufitiye akamaro.”

Ku rundi ruhande yasabye ko umwana we yarekurwa kuko asanga nta cyaha gikomeye yakoze cyatuma akomeza gufungwa.

Ati “Ndifuza ko ababyeyi babyumva bakansabira umwana wanjye agafungurwa kuko birababaje cyane, umukobwa wanjye ni umwana w’Umunyarwandakazi, witangira Igihugu, akora ibikorwa byiza, yitangira Igihugu.”

Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ati “Akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .