Ni ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, muri M Hotel ahari hakoraniye abanyamakuru batandukanye ndetse na bamwe mu bahanzi batumiwe muri iki gitaramo barimo Davis D ubwe, Nasty C ndetse na Danny Nanone wari uhagarariye abahanzi b’Abanyarwanda bazatanga umusanzu muri iki gitaramo.
Ubwo ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigeze hagati, Jean Damascene Bukuru, umubyeyi wa Davis D yatse ijambo maze imbere y’itangazamakuru avuga ko yifuza gushimira umuhungu we.
Ati “Umuhungu wanjye si ukumuvuga gusa ariko reka mubashimire kuko imyaka icumi amaze mu muziki yagaragaje ubushake, ntabwo ajya acika intege kuko yanyuze muri byinshi ariko arakomeza.”
Umubyeyi wa Davis D yamushimiye imbere y’abanyamakuru, abahanzi bagenzi be ndetse n’abafatanyabikorwa b’iki gitaramo, ahamya ko yamubereye umwana mwiza aho gutwarwa n’ubwamamare.
Ati “Ni umusore utarahisemo gutwarwa n’ubwamamare ahubwo agahitamo kubaha ababyeyi. Ndashimira abanyamakuru mwamubaye hafi ndetse n’abafatanyabikorwa badasiba kumuha amahirwe.”
Davis D akomeje imyiteguro y’igitaramo cye ‘Shine Boy Fest’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 29 Ugushyingo 2024.
Ni igitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abahanzi barimo; Nasty C na Danny Nanone bari muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Bull Dogg, Platini, DJ Toxxyk, Nel Ngabo,DJ Marnaud,Bushali, Ruti Joel n’abandi benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!