00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubiri wa Yanga wagejejwe i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 August 2022 saa 09:41
Yasuwe :

Nkuko byari biteganyijwe kuri gahunda yo guherekeza mu cyubahiro Nkusi Thomas benshi bamenye nka Yanga uherutse kwitaba Imana aguye muri Afurika y’Epfo, umubiri we wagejejwe i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2022.

Nyuma yo kugezwa i Kigali umubiri wa Nkusi wahise ujyanwa mu buruhukiro. Azaherekezwa mu cyubahiro ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022.

Yanga witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 yabanje gusezerwaho n’abo muri Afurika y’Epfo kuwa 26 Kanama 2022.

Nyuma yo kugezwa i Kigali, biteganyijwe ko ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022 inshuti n’umuryango we bazakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe uzabera mu Bugesera aho yari atuye.

Yanga yari yaragiye muri Afurika y’Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ari ho akorera. Agezeyo, yaje gufatwa n’uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 17 Kanama 2022.

Yanga yamenyekanye asobanura filime. Yatangiye gusobanura filime afite imyaka 17 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, yavuze ko gusobanura filime byaturutse ku mateka ye kuko akiri umwana aho babaga muri Uganda bari baturanye n’abakoraga uyu mwuga wo gusobanura ariko mu Kigande.

Gusobanura byamuhaye amafaranga ndetse bituma amenyekana kugeza ubwo mu 2012-2013 yaje kubihagarika kuko yabonaga isoko rya filimi zisobanuye ritangiye kugenda nabi.

Mu 2018, Yanga yaje kugira uburwayi bukomeye, arwara ikibyimba ku gifu cyaje kumutera kanseri.

Akimara kumenya ko arwaye gutya, yarihebye bikomeye atangira gushaka abakozi b’Imana ngo bamusengere.

Nyuma y’igihe arwaye kanseri, yaje kuyikira nta muntu umubaze, ahita akomerezaho urugendo rwe rwo gushima Imana, atangira gukora ivugabutumwa. Mu biganiro bye yari amaze igihe atanga yavugaga ashize amanga ko ashimishijwe no kuba yaramenye Imana kandi akaba ayikorera.

Umugore wa Yanga n'abana be ubwo bari bageze i Kigali guherekeza uyu mugabo
Umuryango wa Yanga wakiriye umugore we wari uvuye muri Afurika y'Epfo
Junior Giti ari mu bakiriye umugore wa mukuru we Yanga
Imodoka yatwaye umubiri wa Yanga mu buruhukiro

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .