Umubiligikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa yatunguye abantu mu gitaramo cya Gaël Faye

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 19 Gashyantare 2019 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Umubiligikazi witwa Tine yaraye atunguranye avuga ikinyarwanda gitomoye mu gitaramo cyo kumurika Igitabo cy’ Umwanditsi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Gaël Faye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2019 mu ihema ryiswe Kigali Cultural Village ahahoze hitwa Camp Kigali, hasozwa iserukiramuco ryiswe Isaano Arts Festival.

Muri iri serukiramuco hari higanjemo abanyamahanga ndetse wararanganyaga amaso ukabona bari nko ku kigero cya 80 % ugereranyije n’Abanyafurika bari bitabiriye.

Gaël Faye aza ku rubyiniro yatangiye aririmba indirimbo ye yise ‘Gahugu Gato’ inashamikiye ku gatabo ke gato yise ‘Petit Pays’ afatanyije na Samuel Kamanzi.

Aherekejwe n’umunyarwenya Herve Kimenyi batangiye basoma iki gitabo urupapuro ku rundi ariko akanyuzamo akanaririmbira abakunzi be bari bitabiriye.

Kimenyi akenshi yasomaga mu kinyarwanda naho Gaël Faye agasoma mu Gifaransa. Babikoraga mu buryo buryoheye amatwi ku buryo uwabyumvaga yasaga n’uri kubireba. Ahari amarangamutima bayashyiragamo, mbese byari bimeze nko gukina filime.

Bagezemo hagati baje kunganirwa na Samuel Kamanzi wanacurangaga gitari n’umugore w’umubiligikazi witwa Tine.

Uyu yatunguye abantu bari aho bumva ururimi rw’Ikinyarwanda bitewe n’uburyo yasomaga yihuta, adategwa ku buryo uwari kumwumva atamubona yari gutekereza ko ari umunyarwandakazi utarambuka n’Akanyaru.

Hari aho yageraga agakoresha amagambo akomeye adakunze gukoreshwa n’abantu benshi ubundi bakamuha amashyi y’urufaya.

I Ruhande rw’aho igitabo cyamurikiwe hari ameza kigurishirizwaho.
Hafi y’abantu bose bitabiriye iki gitaramo bakiguze nk’abagura amasuka, maze batora umurongo muremure kugira ngo Gaël Faye abashyiriremo isinya.

Kivuga ku buzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’umufaransa wakoreraga i Burundi. Hanyuma uwo mwana akavuga uko yabonaga ubuzima bumeze muri icyo gihe, ibibazo by’amoko, Hutu na Tutsi.

Uwo mwana ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politike zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi, ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye, kuko haba i Burundi haba no mu Burayi, hose abantu baho bamufataga nk’umunyamahanga.

Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko niho nibura yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.

Iki gitabo cyahesheje Gaël Faye ibihembo bitandukanye birimo igihembo cya Prix Goncourt des Lycéens. Inzu isohora ibitabo yitwa Fnac iherutse kumuhemba nk’umwanditsi mwiza w’umwaka mu cyiciro cy’abanditse ibitabo byo mu bwoko bwa Roman.

Ubu ari mu banditsi bari guhatanira ibihembo bitangwa muri NAACP Image muri Leta Zunze za Amerika.

Iki gitabo kandi kiri gukinwamo filime amashusho akaba ari gufatirwa mu Karere ka Rubavu.

Isaano Arts Festival Gaël Faye yamurikiyemo igitabo cye, ni iserukiramuco rya muzika rigamije guteza imbere umuziki w’abanyafurika.

Iry’uyu mwaka ryabaga ku nshuro ya karindwi, ryatangiye tariki 14 kugera 18 Gashyantare 2019.

Ryitabiriwe n’abahanzi bakomeye barimo Nirere Shanel, umuraperi ufite inkomoko mu Rwanda Gaël Faye, Injoge, Umubyinnyi ukomoka muri Congo Faustin Linyenkula, Amalon, Ice Nova, Keziah, Nelson Gahima na Justin Cubaka.

Abamaraga kugura iki gitabo batondaga umurongo Gaël Faye akabasinyira
Abantu bari bashimishijwe no gufata amafoto na Gaël Faye
Abantu benshi bacyuye iki gitabo
Dr. James Vuningoma uyobora RALC ni umwe mu baguze iki gitabo
Gaël Faye na Kimenyi Herve basomaga iki gitabo mu buryo buryoheye amatwi
Gaël Faye yasinye mu bitabo byaguzwe n'abakunzi be
Gaël Faye yanyuzagamo akanaririmba
Gaël Faye yishimiye urukundo yeretswe n'abakunda igitabo cye
Gusoma Gaël Faye yabifatanyaga no kuririmba indirimbo ze ziri mu njyana ya Rap
Keziah Andrea Prince w'imyaka irindwi yanyuze benshi mu bihangano bye bitandukanye
Sammuel Kamanzi yafashaga Gaël Faye kuririmba no gusoma igitabo
Tine ahoberana na Herve Kimenyi bamaze gufasha Gaël Faye gusoma igitabo cye
Umubiligikazi witwa Tine yavuze Ikinyarwanda gitomoye benshi bagwa mu kantu
Tine yaciye bugufi ashimira abantu bamwishimiye
Uyu we yari asanzwe afite iki gitabo kiri mu Gifaransa

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza