TMZ yatangaje ko nyuma y’imyaka hafi ibiri aba bombi barushinze, bashobora gutandukana buri wese agaca ukwe nyuma y’ubwumvikane buke bwaje mu rugo rwabo.
Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru cyakuye mu nshuti z’aba bombi agaragaza ko aribo bamaze igihe babwira abantu ba hafi yabo ko batandukanye.
Bianca Censori amaze iminsi muri Australia wenyine n’abandi bo mu muryango we batarimo Kanye West kuva batandukana.
N’ubwo icyatumye batandukana kitaramenyekana, hari amakuru avuga ko Ye amaze iminsi, abwira abantu ko ateganya kujya kuba muri Tokyo mu Buyapani.
Mu minsi yashize uyu mugabo yanagaragaye yerekeza muri uyu mujyi. Aba bombi baheruka kugaragara bari kumwe ku wa 20 Nzeri 2024.
Kanye West na Bianca Censori barushinze mu Ukuboza mu 2022 ibanga.
Baramutse batandukanye bwaba ari ubwa kabiri Kanye West akoze ‘divorce’cyane ko mu 2022 yatandukanye na Kim Kardashian bafitanye abana bane barimo uwitwa North, Saint, Chicago na Psalm.
Aba bombi bari bararushinze mu 2014 ariko guhera mu 2021 urugo rwabo ruzamo ibibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!