Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane X, ni bo batangiye kugaragaza izo mpungenge, bibaza icyabaye ngo Justin Bieber areke gukurikira kuri Instagram Hailey Bieber. Bahise batangira kotsa igitutu uyu muhanzi.
Umwe ati “Baba baratandukanye?” Undi yavuze ko aba bombi bafitanye umwana w’umuhungu bise Jack Blues, bityo badakwiriye kuba batandukana kuko bamaze kubaka umuryango uhamye.
Ati “Nizere ko iri ari ikosa ryabayeho, kubera ko bafitanye umwana.”
Abandi bibajije uburyo Justin Bieber n’umugore we Hailey baba baratandukanye kandi baherukaga gusangiza ababakurikira amafoto yabo bari kumwe mu biruhuko mu Mujyi wa Aspen muri Leta ya Colorado.
Icyo gihe Justin Bieber yanditse amagambo agira ati “Umugore udasanzwe mfite kandi nzahora mbizirikana.”
Ibi byanatumye umwe mu babakurikira avuga ati “Bari kumwe muri Aspen ubu.”
Nyuma Justin Bieber yanditse kuri Instagram agaragaza ko ibyabaye byakozwe n’undi. Ati “Umuntu yinjiye muri konti yanjye, areka gukurikira umugore wanjye.”
Justin Bieber na Hailey Bieber bakoze ubukwe mu 2018. Ubu bafitanye umwana umwe w’umuhungu.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!