00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Kayumba Darina yateye imitoma umuraperi Kimzer bakundana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 November 2024 saa 11:00
Yasuwe :

Kayumba Darina wegukanye ikamba ry’Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, yagaragaje urukundo afitiye umuraperi Kimzer ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.

Ibi Miss Kayumba Darina yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024, ubwo yifurizaga isabukuru y’amavuko umukunzi we Kimzer usanzwe ari umuraperi.

Yagize ati “Isabukuru nziza ku muntu w’ingenzi ku mugabo w’ingenzi mu Isi yanjye. Ukwiye buri kimwe. Niyumva nk’umunyamahirwe kuba tugiye kwizihizanya ibi birori byawe, ndagukunda!”

Ku rundi ruhande umuraperi, Kimzer yavuze ko akunda Kayumba Darine.

Ati “Rukundo rwanjye, ndagukunda kandi ndabikubahira cyane. Utuma niyumva nk’umusore w’umunyamahirwe ku Isi yose. Urakoze cyane!”

Ni imitoma ikomeje kuvuza ubuhuha nyuma y’amezi ashize bimenyekanye ko Miss Kayumba Darina na Kimzer bakundana.

Muri Mutarama 2024 nibwo amakuru y’urukundo rwa Miss Kayumba Darina na Kimzer yatangiye kumenyekana nubwo byinshi ku gihe batangiye gukundanira bitaramenyekana.

Urukundo rwa Kayumba Darina na Kimzer rugeze aharyoshye
Miss Kayumba Darina yibukije umukunzi we ko yamwihebeye
Umuraperi Kimzer yashimiye Miss Kayumba Darina amwibutsa ko na we amukunda bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .