00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukwa buki kwarangiye! Intambara y’amagambo yatangiye gututumba hagati ya 1:55AM Ltd na Producer Element

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 April 2025 saa 09:55
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara ibimenyetso by’uko 1:55AM Ltd itabanye neza na Producer Element, kuri ubu intambara y’amagambo yatangiye gututumba.

Element winjiye muri 1:55 AM Ltd muri Mutarama 2023, bivugwa ko asigaje iminsi mike amasezerano ye agashyirwaho akadomo cyane ko byitezwe ko azarangira muri Kamena 2025.

Icyakora uko iminsi yisunika ngo iminsi ye yo kuba muri 1:55 AM Ltd irangire, ni ko intambara y’amagambo itangira gututumba hagati y’iyi sosiyete inasanganywe studio ikoreramo Element.

Kuri ubu inkuru nshya ihari, ni ivuga urutonde rw’indirimbo 38 Element yakoze kuva yakwinjira muri 1:55AM Ltd ariko akaba ataratanze amafaranga yagombaga guhabwa studio.

Amasezerano y’impande zombi agena ko Element azajya aha 1:55AM Ltd 60% by’amafaranga yinjijwe ku bihangano yakoze we agasigarana 40%.

Zimwe mu ndirimbo bivugwa ko Element atatangiye amafaranga zirimo; Narakubabariye ya Junior Rumaga, Bad Boy ya Davis D, Selebura ya Bruce Melodie, Fou de toi ya Element, Pasadena ya Christopher, One in one ya Ray G, Bermuda ya Davis D, One more time ya Kenny Sol na Igitangaza ya Bruce Melodie.

Harimo kandi Azana ya Bruce Melodie, Cakula ya Phil Peter, Mamaloda ya Calvin Mbanda, Wallah ya Okkama, Bana ya Shaffy, Munda ya Kevin Kade, Golo ya Passy Kizito, Vole ya Christopher, Molomita ya Director Gad, Hawayu ya Yampano, Mpa Wowe ya Calvin Mbanda, Milele ya Element, Besto ya Okkama na Sekoma ya Chriss Eazy.

Si izo gusa kuko hari kandi Ogera ya Bwiza, Bailando ya Shaffy, No one ya Kenny Sol, Sikosa ya Kevin Kade, Payina ya Cox, Mami ya Ross Kana, Sambolera ya Chriss Eazy, Njozi ya Mario, Niki Minaj ya Bruce Melodie, Jumbe ya Shaffy, Shenge ya Juno Kizigenza, Bebe ya Kevin Kade na Tombé ye.

Abari hafi y’ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd bavuga ko kuva uyu musore yatangira gukorerayo ibihangano, indirimbo imwe ari yo yonyine yatangiye amafaranga bityo bashobora kumukurikirana mu nkiko bamwishyuza arenga miliyoni 25Frw.

Ku rundi ruhande, inshuti za hafi za Element zivuga ko uyu mu Producer ntacyo agomba iyi studio cyane ko atumva uburyo yishyuzwa amafaranga atari we wari ushinzwe umutungo.

Umwe twaganiriye ufite amakuru yagize ati “None se niba usobanukiwe ibintu byo gucunga imari cyangwa ibikorwa bya studio, ni gute Producer yishyuzwa amafaranga yinjiye? Ni we se ushinzwe umutungo? Ni we se ushinzwe kwakira abakiliya? Ntabwo ari byo rwose ibyo ni ugushaka kumusiga icyasha.”

“Ikindi ibaze niba umaze imyaka itatu ukorana n’umuntu ubizi ko atakwishyura, nta na rimwe uramwaka raporo wenda ngo ayikwime, nta na rimwe uramusaba ibisobanuro, ubwo se urumva atari impamvu wenda bashaka?”

Uyu yakomeje avuga ko mu ndirimbo bavuga ko uyu musore yakoze ntatange amafaranga bari bumvikanye, harimo n’izo yinjiye muri 1:55AM Ltd yaratangiye gukora icyakora kuko yifuzaga kwamamaza studio yari yimukiyemo agashyiramo ibirango byayo.

Nubwo intambara y’amagambo yatangiye gututumba, nta ruhande na rumwe ruravayo ngo ruvuge kuri iki kibazo.

Icyakora bivugwa ko gutangira kurebana ay’ingwe byaturutse ku kuba amasezerano ya Element ari kugana ku musozo kandi ibimenyetso byose bigaragza ko atiteguye kongera gukorana na 1:55AM Ltd.

Element arishyuzwa na 1:55 AM Ltd amafaranga y'ibihangano yakoze mu myaka bamaranye
Ukwa buki kwarangiye hagati ya Element na 1:55 AM Ltd ya Coach Gael, hatangiye gututumba intambara y'amagambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .