00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukwa buki kurangizwa n’induru! Imvano y’umuriro w’amashara waka hagati y’abahanzi n’aba-managers

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 May 2025 saa 09:37
Yasuwe :

Ni kenshi uzabona benshi mu biswe ko babaye abajyanama b’abahanzi, abashoramari cyangwa se abashinze ‘Label’ zitandukanye, bikomanga ku gatuza, bavuga ko bashora akayabo mu muziki ariko bikaza kurangira babihombeyemo, bakanatenguhwa n’aba bahanzi baba barafashije.

Muri make urukundo n’ubunywanyi hagati y’aba bombi rurangizwa n’umubabaro.

Uheruka gutaka ni Karomba Gaël benshi bamaze kumenya nka Coach Gaël. Uyu mugabo yifashishije imbuga nkoranyambaga ze mu minsi mike ishize, yagaragaje ukwicuza gukomeye aterwa no kuba yariyibagiwe, amafaranga ye akayashora mu gufasha abantu nta nyungu abikuramo.

Coach Gaël kandi yagaragaje ko ubu agiye kwibanda ku bikorwa bimwungukira kurusha gufasha abandi. Ati“Nakoresheje amafaranga menshi, nafashije abantu benshi ngira impuhwe nyinshi ntakeneye ibingarukira. Ubu noneho ni igihe cyanjye cyo kwirebaho.”

Ni amagambo yasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bagaragaza ko uyu mugabo, yaba arambiwe gushora mu muziki amafaranga atunguka nk’uko byagendekeye benshi mu bamubanjirije babivuyemo.

Coach Gaël ari mu mubare munini w’abashoramari benshi bagiye bakandaho bashaka gufasha abahanzi, ariko bikarangira ingoma yabo ihangutse ndetse bamwe bagiye mu bindi baharira abashoboye guhahanyaza.

Ntabwo nabarondora gusa bamwe bazi uwitwa Bad Rama waje yikomanga ku gatuza ariko ubu akaba yaravuye mu byo gufasha abahanzi, agenda atareba inyuma.

Abandi bamenyekanye barimo Mutangana Richard washinze Kiwundo Entertainment, Richard Nsengumuremyi watangije Super Level ndetse mu 2015 wanashyamiranye mu nkiko na Bruce Melodie amushinja kumubamo ideni rya miliyoni 18 Frw bikaza kurangira uyu muhanzi atsinze urubanza.

Hari kandi Theodomir Mutesa watangije Touch Records, Mbarushimana Alphonse washinze Homiez Label Music yafashaga abahanzi barimo P Fla na Fireman na Maombi Patrick washinze ‘Kwanda Music’ yafashaga Ruti Joël na Jules Sentore.

Uheruka kujya mu nkiko n’umuhanzi ni Muhaturukundo Gilbert watangije inzu ifasha abahanzi ya Evolve Music Group Ltd [EMG] yabarizwagamo Gabiro Guitar.

Aba baburanaga uyu mugabo ashinja uyu muhanzi kumubamo ideni ry’arenga miliyoni 10 Frw, ariko bikaza kurangira atsinzwe ahubwo agategekwa kwishyura Gabiro ibihumbi 900 Frw nyuma yo gutsindwa urubanza mu bujurire.

Abakire bose bashora mu muziki bakwiriye kwitwa ba ‘managers’?

Ubundi ‘Manager’ w’umuhanzi ni umuntu cyangwa sosiyete ifite inshingano zo guhagararira umuhanzi mu buryo bw’umwuga, kumufasha mu igenamigambi ry’umuziki we, imishinga ye no kumufasha gutera imbere mu buhanzi.

Ni we ushaka ibiraka mu bitaramo, amasezerano, collabo, gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho cyangwa gukurikirana uko indirimbo zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga no kuri TV/Radio.

Manager ni we ukurikirana ibigo bifite ibyo bikeneye ku muhanzi, akanamenya niba ibyo basaba bihesha umuhanzi icyubahiro n’inyungu.

Akurikirana igihe umuhanzi agomba kwitoza [repetition], ibyo umuhanzi agomba gukora buri munsi, ingendo, ibitaramo n’ibindi.

Ni we kandi ugira uruhare mu gufata ibyemezo bijyanye n’uburyo indirimbo zikorwa cyangwa zishyirwa hanze. Aba igicumbi cy’imikoranire hagati y’umuhanzi n’itangazamakuru, abafana n’abaterankunga kandi ni we abantu bahamagara mbere y’uko bavugana n’umuhanzi ubwe.

Manager afasha umuhanzi mu micungire y’amafaranga n’iterambere ry’igihe kirekire, bivuze ko amenya uko amafaranga yinjira n’uko asohoka, akanoza uburyo bwo guteza imbere umuhanzi mu buryo burambye.

Bitandukanye n’ibi mu Rwanda, umuntu wese ufite amafaranga aba yumva yaba ‘manager’ w’umuhanzi kandi atari ko bimeze kuko ahubwo ‘manager’ yakabaye umuntu ufasha umuhanzi gushaka amafaranga.

Umushoramari mu muziki yakabaye ari umuntu utanga amafaranga mu mishinga y’umuhanzi, agategereza ko iyo mishinga izamuha inyungu.

Igituma mu Rwanda biba agatogo, akenshi usanga ‘umushoramari’ ari nawe ‘manager’ w’umuhanzi.

Ntawe ugorora ikijumba…

Urebye ikibazo cya mbere aba bashinga ‘label’ [abashora imari mu bahanzi] bose twavuze haruguru bahuriyeho, ni uko akenshi bishora ku bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki.

Aba bahanzi akenshi baba barirwanyeho mu muziki ndetse bahura n’aba baherwe bamaze kumenyekana.

Uwo wabaza ngo ni uwuhe muhanzi wakuye kure atazwi nk’uko KIKAC cyangwa KINA Music babikora byagorana kukubonera igisubizo. Bivuze ko bazana abahanzi babarusha amazina n’uburambe mu muziki bagashaka kubatwara uko bashaka kandi bidashoboka.

Ikindi usanga bamwe muri aba bahanzi barusha imyaka abajyanama babo cyangwa se bari mu kigero kimwe, ku buryo kuba yamucyaha cyangwa yamubwira ngo iki cyangwa kiriya ukiretse byaba byiza kurushaho ni nabwo twanguka, bigorana.

Ababyibuka mu 2019 bazi inkundura ya Bad Rama na Jay Polly [ubwo uyu muhanzi yari akiriho], abarizwa muri The Mane Music Label. Batandukana Bad Rama yashinje amakosa akomeye Jay Polly, arimo no gukorera amafaranga y’intica ntikize.

Aba-managers b’abahanzi baza bashaka icyubahiro no kwamamara…

Utereye akajisho kuri aba bagabo bose twavuze haruguru, nta n’umwe wagiye aza mu ruganda rwa muzika azwi.

Nka Bad Rama yinjiyemo avuye mu birunga aho yari umushoferi, mu gihe Coach Gaël yaje avuye mu bushabitsi yakoreraga cyane mu bihugu nka Amerika na Canada n’abandi bagiye baza bavuye mu bindi batazwi.

Aba bagabo akenshi bashaka kumenyekana kurusha abahanzi ndetse bigaragazwa n’uburyo bakunda kugendana nabo, bamwe bakagaragara mu ndirimbo cyangwa ibindi bikorwa ku buryo ubona ubwabo usibye gushora amafaranga baba bashaka kumenyekana no gukuza amazina bafite.

Ibi bituma bahubuka iyo bajya kumvikana n’abahanzi, ndetse abahanzi nabo kubera inyota yo kumenyekana babona aba bakire bafite, bagakorana mu buryo bumeze nk’ubwa kivandimwe cyangwa bwo gukina umukino wo kwihishanya.

Amasezerano asinyirwa mu tubari, andi akabaho mu buryo bwa baringa!

Amasezerano menshi asinywa bamwe bamaze gusangira ka manyinya kubera kugendana cyane bagera aho bakumva ko bagomba gukorana nyamara umushoramari atabanje gutekereza ku ngaruka z’ahazaza bizamugiraho, ari nabwo abenshi batandukana mu nduru n’intugunda.

Ikindi abantu batazi ni uko akenshi bamwe bavuga ko binjije umuhanzi muri ‘Label’ nyamara yaba iyo ‘Label’ ubwayo ari baringa n’ayo masezerano uyababajije nta n’umwe wabasha kukwereka amasezerano yanditse, ari hagati y’impande zombi.

Hari kandi ubwo umushoramari ahombywa no gukorana n’abo mu muryango we azana mu kazi ko gukurikirana umuhanzi badasanzwe bazi iby;imyidagaduro.

Hari abandi bahombya aba bashoramari, barangajwe imbere n’abitwa ‘abakomosiyoneri’ baba mu muziki, abajyanama baba bahawe akazi ko gukurikirana ibikorwa by’abashoramari n’abandi ba hafi y’aba bashoramari babizeza ibitangaza bya baringa.

Abahanzi nabo si shyashya…

Urebye uko abahanzi bakorana n’abitwa aba-managers kugeza ubu, usanga bakorana bameze nk’abashaka gukoramo vuba ngo bidahora ku buryo ikintu cyose abona cyamufasha nko gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye hanze y’u Rwanda cyangwa ikindi kirimo inyungu ntabwo bita ku nkurikizi.

Ibi bituma aba bashoramari bashora amafaranga menshi batateganyije, bigatuma nyuma basigara bakubita agatoki ku kandi bavuga ko babeshywe kandi mu by’ukuri byose byaraturutse ku gushyira amarangamutima mu kazi ntibarebe uko bizarangira.

Akenshi iyo umuhanzi amaze kubona bimwe mu byo yitaga inzozi kuri we, nibwo usanga akuyemo ake akajya kurwariza ahandi mu gihe umushoramari asigara yimyiza imoso.

Indi nkuru wasoma: Gupfapfana kwa "Record Labels" nyinshi zazanye akarindi ko gufasha abahanzi mu Rwanda zigahirima zitamaze kabiri [ https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/gupfapfana-kw-inzu-nyinshi-zazanye-akarindi-ko-gufasha-abahanzi-mu-rwanda ]

Coach Gaël aherutse gutanga integuza ko isaha n'isaha yazinga utwangushe iby'umuziki akabivamo
Patrick Rugira Maombi wabaye umujyanama wa Jules Sentore ubu nawe yakuyemo ake
Mutangana Richard washinze Kiwundo ubu umubwiye kongera gushora mu muziki mwajya mu mitsi
Bad Rama yakunze kumvikana avuga ko abahanzi benshi badashobotse
Theodomir Mutesa mu myaka ya 2014, yari umwe mu bashoraga mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .