00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukuri ku nkuru z’ubukwe bwa Marina na Yvan Muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Mu minsi mike ishize ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amafoto agaragaza Marina na Yvan Muziki bikavugwa ko baba barakoze ubukwe, icyakora amakuru IGIHE yabonye ni uko nta bwigeze bubaho ahubwo byari ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bari gukorana.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko amafoto yifashishijwe havugwa ko aba bahanzi bakoze ubukwe ari ayafotorewe mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Urugo ruhire’ ya Masamba bari gusubiramo.

Ati “Marina, Massamba Intore na Yvan Muziki bari gusubiranamo indirimbo ‘Urugo ruhire’, mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo niho abantu bakuye amafoto bahamya ko bakoze ubukwe.”

Iyi ndirimbo bivugwa ko izasohoka kuri EP Yvan Muziki ateganya gusohora mu minsi iri imbere.

Abavuga iby’ubukwe bw’aba bahanzi babishingira ku nkuru zimaze iminsi zivuga ko bari mu rukundo.

Hari amakuru avuga ko urukundo rwa Marina na Yvan Muziki rugeze aharyoshye, ndetse kuva uyu muhanzi yaza mu Rwanda inshuro nyinshi baba bari kumwe.

Indirimbo 'Urugo ruhire' ya Masamba ari kuyisubiranamo na Marina afatanyije na Yvan Muziki
Muri iyi ndirimbo, Yvan Muziki agaragara nk'uwakoze ubukwe na Marina
Iby'ubukwe bwa Marina na Yvan Muziki ni ibihuha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .